DRC : Ishyaka rya Joseph Kabila ryasabwe kwitandukanya nawe kubera gufatanya na M23 n’u Rwanda
Ishyaka riharanira ukwigenga kwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ryasabye ishyaka ribarizwamo Joseph Kabila Kabange guhagarika inzira zose zarihuzaga n’uwahoze ayobora iki gihugu kubera ko yagaragaje ko ashyigikiye umutwe wa M23 n’u Rwanda muri rusange.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku munsi wejo tariki ya 14 Werurwe n’iri shyaka riharanira ukwigenga kwa DRC ryahamagariye ishyaka FCC guhagarika ubufatanye ubwo ari bwose ryakiraga buvuye ku murwanyashyaka waryo Joseph Kabange Kabila nyuma yo gusangwa ko afasha umutwe wa M23 ndetse na leta y’u Rwanda .
Iri shyaka rinabarizwamo Minisitiri w’ubwikorezi wa Kongo Jean Pierre Bemba ryongeye no kugaragaza ko zimwe mu mpamvu zatumye risaba iri shyaka kwitandukanya n’umuyoboke waryo ari uko ngo no mu gihe yari ku butegetsi ari bwo muri iki gihugu ari cyo gihe hiyongereye igipimo cya ruswa , imiyoborere mibi , ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu , kunyereza umutungo wa leta ndetse no gutesha agaciro k’ifaranga ry’igihugu .
Ku bwa Katangese Aime Mukena uyobora iri shyaka rya Congelese Liberation Movement ngo usibye ko Kabila yararanzwe n’ubuyobozi bubi ku butegetsi bwe ngo yari yaranibye amatora haba ubwo yatorwaga ku nshuro ya mbere mu mwaka wo mu 2006 no muri 2011 .
Ibije bije nyuma yuko mu minshi ishize , Bamwe mu bayobozi b’ishyaka rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bahamagajwe n’urukiko rwa gisirikare mu gihe umutekano wifashe mu burasirazuba bw’iki gihugu .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?