HomePolitics

USA yatanze icyizere cyo guharika intambara y’Uburusiya na Ukraine

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald J Trump yatangaje ko hari intumwa z’iki gihugu zigiye kwerekeza mu gihugu cy’Uburusiya kugirango baganire ku ngingo yo kubahiriza agahenge k’intambara muri Ukraine .

Aya makuru agiye ahagaragara nyuma y’iminsi mike inama yari yahamagajwe n’Amerika igahuriza hamwe impande zombi ziri mu ntambara muri Arabia Sawudite mu mujyi wa Jeddah yemeje ko hagiye gushyirwaho agahenge k’imirwano mu gihe cy’iminsi 30 .

Uru ruzinduko rw’abanyamerika rutangajwe mu gihe hari hashize iminsi mike ibiro bya Perezida w’Uburusiya byemeje ko Vladmir Putin yasuye agace ka Kursk kamaze kwigarurirwa n’Uburusiya kuva bwashoza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare ya 2022 .

Ubwo hari hasojwe inama yabereye i Jeddah ku wa kabiri , perezida Volodymyr Zelensky yatangaje ko yemera ko Amerika ishobora kuba yakwemeza igihugu cy’Uburusiya gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe muri iyo nama .

Aya magambo Zelensky nayo yaje akurikira aya mugenzi we w’Amerika Trump yatangaje ubwo yari mu cyumba cy’ibiro bye cyizwi nka Oval Office muri White House ubwo yari yakiriye Minisitiri w’intebe wa Ireland Bwana Micheal Martin , aho yemeje ko yagiye yakira ubutumwa butanga icyizere ko ishyirwaho ry’agahenge k’igihe kirekire gashoboka .

Kurundi ruhande nubwo havugwa ibi , mu ijoro ryakeye ryo ku wa 12 Werurwe ,mu mujyi wa Kryvyy Rih uherereye ku nkombe zo muri Odesa ari nako gace Perezida Zelensky avukamo karaye kagabweho ibitero karundura n’indege zitagira abapilote z’Uburusiya ndetse abasaga 20 biravugwa ko bahasize ubuzima .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *