USA yaciye amarenga ku bufatanye na DRC bw’amabuye y’agaciro no kurwanya M23
Abadipolomate ba Leta zunze Ubumwe z’Amerika bemeje ko hari ibiganiro biri kuba hagati ya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’Amerika ku bijyanye no kugurana amabuye y’agaciro ubufasha mu by’umutekano bijyana no gutsinsura M23 mu birindiro byayo .
Aba badipolomate bemereye ibinyamakuru Financial Times na Reuters ko hari ubushake bw’ibiganiro bigamije kumvikana ku kuba Amerika yatanga ubufasha mu bya gisirikare haba mu buryo bw’ibikoresho ndetse n’ingabo zo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo na M23 hanyuma DRC ikayiha ubwisanzure bwose bushoboka bwo gucukura amabuye y’agaciro yose aboneka muri kiriya gihugu .
Mu minsi ishize ikinyamakuru Bloomberg cyandikirwa mu mujyi wa New york muri leta zunze ubumwe z’ Amerika cyatangaje ko DRC yongeye kwandikira Amerika iyisaba ko yakongera ikiga ku mushinga w’amasezerano wo kuba yahabwa uburenganzira busesuye ku mutungo kamere wo muri kiriya gihugu hanyuma nayo ikayifasha kurwanya M23 .
Muri iyi baruwa kandi leta ya Kongo yongeye gutanga ubusabe bwuko habaho inama y’imbonankubone yihutirwa hagati ya perezida Felix Tshisekedi na Mugenzi Donald Trump kugira ngo baganire kuri ubu bufatanye .
Kuri Marco Rubio usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ngo abona ko Kongo iri mu mwanya wo gutanga icyo ifite cyose kugirango yikize umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice byinshi by’iki gihugu .
Biteganijwe ko aya masezerano aramutse ashyizwe mu bikorwa azafasha nyinshi mu nganda zo muri Amerika byumwihariko izikora ibikoresha by’ikoranabuhanga kubona ibyo zifashisha zikora ibicuruzwa byazo ku giciro gito ndetse ibi bizazifasha kubona ubwikube mu nyungu zazo .