Perezida Kagame yatangaje ko Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Antoine Felix Tshisekedi ari umwe mu bantu bagoye cyane gukorana nawe .
Ibi nyakubahawa Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mario Nawfal cyabereye i Kigali , aho yemeje ko gukorana na perezida Felix Tshisekedi ari ibintu bikomeye ndetse ko aheruka kugirana ikiganiro nawe mu kwezi kwa cyenda ku umwaka wa 2022 .
Aho yagize ati : ” gukorana na Tshisekedi mugapanga , nicyo kintu nabonye gikomeye kurusha ibindi .Njyewe ndashaka rwose no kumva umuntu wanyomoza akambwira ko bakoranye bigakunda . Mvumvikana ikintu , ariko yasohoka icyo mwavuganye kikaba kiribagiranye cyangwa Kigahindurwa cyangwa se akanavuga ati reka ibyo ntabyo twavuze .”
Kurundi ruhande ariko , Perezida Kagame yavuze ko atarwanya igitekerezo cyo kuba yavugana nawe gusa ariko ashimangira ko bagaanira ku ngingo zifitiye akamaro ibihugu byombi cyangwa biganisha ku gukemura ibibazo by’umutekano .
Abajijwe ikintu yabwira Felix Tshisekedi baramutse bahuye , Perezida Kagame yavuze ko yamwibutsa ko atarakwiye kuba Perezida w’igihugu cyiza ndetse ko anafite intego yo kuzabimubwira igihe bazaba bahuye .
Kagame yongeye kwibutsa ukudashoboka kwa Tshisekedi ko byahereye buto bwe ubwo yacururizaga umusaza w’umutaliyani Pizza ariko nubundi ntamwitwareho neza rimwe na rimwe akamupyeta ngo ndetse ko uwo musaza yatunguwe no kumva ko yabaye perezida w’igihugu kizima .