HomeOthers

Kabgayi : Abaganga bakomeje kuba ab’ibura mu mpera z’icyumweru

Abashakira serivisi z’ubuzima ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo baratangaza ko muri ibi bitaro hari ikibazo cy’ubuke bw’abaganga byumwihariko mu minsi y’impera z’icyumweru .

Bamwe mu barwayi barembeye mu bitaro bya Kabgayi bavuga ko mu minsi isoza icyumweru bahura n’imbogamizi y’abaganga badahagije ku buryo rimwe na rimwe hari igihe badahabwa serivisi nkuko bikwiye .

Umwe mu baganiriye n’itangazamakuru cy’Imvaho Nshya yumvikanye yemeza ko hari ni igihe mu mpera z’icyumweru usanga hari nk’abaganga babiri bonyine usanga nabo bakora amasaha y’umurengera ku buryo no kubona umwanya wo kunywa amazi bibagora ibi binatera bamwe mu barwayi gutinya kuba babasaba serivisi kubera uburyo baba bananiwe cyane banareba nabi .

Avuga kuri ikibazo ,Bwana Kamana Sositene usanzwe ari Umuyobozi mukuru w’ishami ry’ubuzima mu karere ka Muhanga avuga ko iki kibazo atari ku bitaro ayoboye kigaragara gusa kuko ari nk’icyita rusange kuri hafi mu mavuriro yose ari hirya no hino mu gihugu gusa ariko agatanga ihumure ko mu gihe kizaza gishobora kuzakemuka bijyanye nuko i Kabgayi hamaze gushyirwa kaminuza yigisha abaforomo n’ababyaza mu rwego rwo kwita kuri icyo kibazo .

Kurundi ruhande ariko ,Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Minisitiri y’ubuzima yiyemeje ko nibuze mu myaka ine iri mbere izaba yamaze guha umurongo ikibazo cy’abaganga badahagije kikigaragara hirya no hino mu bitaro byo mu gihugu .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *