Kigali : RGB yasabye abakristu kumenya uko amaturo batanga akoreshwa

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Imiyoborere, RGB, Dr. Doris Uwicyeza Picard yavuze ko abaturage batanga amafaranga mu miryango ishingiye ku myemerere bakwiye kumenya uko akoreshwa.

Ubwo yari mu kiganiro na televiziyo y’igihugu muri iki gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 11 Werurwe , Umukuru wa RGB yatangaje ko abantu bagendana insengero mu mifuka yabo batazihanganirwa, aho usanga bagenda bagakodesha inzu aho bageze nyuma y’iminsi mike bakimukira ahandi kandi aho bavuye bakahasiga ibibazo uruhuri.

Aho yagize ati :”Abantu baratura ariko ntumenya ngo amafaranga avuye he ajya he? […] Twasanze hari amatorero atagira konti, kandi buri cyumweru baratura, bayabika he?”,

Avuga ku mabwiriza mashya agenga yashyizweho agenga imiryango ishingiye ku myemerere , Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Mugenzi Patrice  yavuze ko ‘Umuturage ari ku isonga, ari na yo mpamvu buri gihe leta ihora itekereza icyamuteza imbere. Aya mabwiriza rero na yo aje aje guteza imbere umuturage w’u Rwanda, ari we mukiristu muri iyi miryango ishingiye ku kwemera’

Ku munsi wejo nibwo Urwego rw’imiyoborere mu Rwanda rufite n’inshingano zo kureberere amadini n’amatorero ndetse n’indi miryango ishingiye ku myemerere yasohoye amabwiriza mashya agomba kubahirizwa nyuma yakajagari kagiye kagaragara muri iki gisata cy’imyemerere , amadini ndetse n’amatorero.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *