Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze impamvu itangaje atajya mu rusengero
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, General Muhoozi Kainerugaba yavuze ko impamvu atajya mu rusengero gusenga ari uko haba abakobwa beza ku buryo bashobora kumugusha.
Muhoozi Kainerugaba akaba numwana wa perezida w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa akunda kugaragara cyane ku rukuta rwa X atebya cyane mu ngingo zitandukanye ndetse no kubijyanye nuko abona politike ya Uganda nabyo akabitebyamo.
Muri iki gitondo cya tariki 11 Werurwe 2025, nibwo azindukiye kuri uru rukutarwe rwa X abwira abamukurikira impamvu ye nyamukuru batajya bamubona mu rusengero ahubwo agasengana n’ingabo ze.
Yagize ati ” Impamvu nirinda kujya mu nsengero. Haba harimo abakobwa beza mu rusengero. Bisa nk’aho ari Satani uba wabateranyije ku bwanjye. Nsengera hamwe n’abasirikare banjye, hariya niho twisanzura ku Mana cyane.”
General Muhoozi Kainerugaba mu minsi ishize aherutse kuzuza Miliyoni imwe yabamukurikira, gusa nubwo akunda kuvuga ndetse akanatebya cyane kuri X hari benshi batabimukundira ndetse byagiye binazamura umwuka utari mwiza hagati y’igihugu cye n’ibindi mu gihe yabaga yambyibasiye.
Nk’igihe yibasira igihugu cya Kenya, ndetse bamwe bagiye mu murongo wo kuzajya bafata ibyo avuze nk’urwenya nubwo ari umugaba mukuru w’igisirikare cya Uganda.
Kainerugaba kandi ni umwe mu bavugwa ko ariwe uzasimbura perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa nubwo abatavuga rumwe n’uyu muryango batabikozwa.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?