Nyuma yo gufatwa yiba agashaka kurwanya inzego yarashwe ahasiga ubuzima
Polisi y’u Rwanda yarashe umugabo w’imyaka 41 nyuma yo kugerageza kuyirwanya ubwo yarije kumufata nyuma yo kwiba umuturage mu Murenge wa Kigarama mu Karere ka Kicukiro mu mugi wa Kigali.
Ibi byabaye mu rukerere rwo kuri uyu wa Kabiri wa tariki 11 Werurwe 2025, uyu warashwe yitwa Jean Pierre Siborurema akaba yari amaze icyumweru kimwe gusa avanwe mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Uyu mugabo yakekwagaho kwiba umusore ibikoresho birimo mudasobwa , telephone ebyiri ndetse n’ikofi yarimo amafaranga nyuma yo kwica urugi akinjiramunzu nk’uko amakuru akomeza abyemeza.
Uyu wakekwagaho ubujura ubwo yamaraga kwiba yitegura kugenda yumvishwe nuwo yibaga nawe aratabaza maze irondo ry’umwuga rikorera muri ako gace riratabara na ryo rihita rihamagara polisi y’igihugu bwangu maze sitasiyo ya Kigarama iratabara , ubwo yahageraga ajyanywe uyu mugabo yashatse kurwanya inzego ararazwa ahita ahasiga ubuzima.
“Bageze ku gishanga ashyira hasi ibyo yari yibye afata umupanga ajya gutema umwe mu bagize irondo, Umupolisi ahita amurasa, arapfa.” Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga agaruka kwirazwa rya Jean Pierre Siborurema wari wafashwe yiba.
Umuvugizi wa Polisi kandi yakomeje agira inama abijandika mu bikorwa bigayitse by’ubujura aho yagize Ati “Abongera kwijandika mu bikorwa by’ubujura n’ubundi bugizi bwa nabi, ntabwo bazigera bihanganirwa.”
Uyu mugabo usibye kuba yari yarajyanwe mu kigo ngororamuco cya Iwawa , yagiye anafungwa kenshi nk’uko amakuru abivuga byumwihariko hagati ya 2017 na 2018.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?