DRC : Uhagarariye Sosiyete sivile yagiriye inama Tshisekedi yo kuganira na M23
Umuyobozi wa sosiyete sivile ndetse akaba yaranashinze umuryango w’abanegihugu wa Filimbi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yahamagariye leta ya Kinshasa gufungukira inzira z’ibiganiro by’amahoro nk’umuti rukumbi usigaye wakemura ibibazo by’umutekano muke muri iki gihugu .
Carbone Beni wa Beya usanzwe ari impirimbanyi ikomeye y’iyubahirizwa ry’uburanganzira bwa muntu ndetse akaba n’umuyobozi wa sosiyete sivile muri Kongo mu itangazo yashyize ahagaragara ku munsi wejo tariki ya 10 Werurwe yashimangiye ko hakenewe ko inzira z’ibiganiro bya politiki bihabwa amahirwe mu gukemura ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Kongo .
Aho yagize ati : ” Kuri ubu hasigaye intambwe ebyiri zigomba guterwa kugirango hagerwe ku mahoro arambye ; izo ni inzira ya Luanda ndetse no kujya ku meza y’ibiganiro bigomba kuba hagati y’impande ebyiri zihanganye bakagira ibyo bumvikanaho .”
Nkuko uyu mugabo uzwiho guharanira uburenganzira bwa muntu abishimangira , ngo gukemura aya makimbirane ntago ari ikintu cyoroshye habe na gato gusa ngo bishobora kugerwaho binyuze mu nzira eshatu arizo ; Politiki , dipolamasi ndetse no mu baturage .
Kurundi ruhande ariko uyu mugabo yongeye gushimira ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda n’amahanga ndetse anashimangira ko ari ikimenyetso gikomeye cyerekana uruhande isi yose iriho mu kibazo cya Kongo gusa nabwo yemeza ko ataribyo bizakemura ikibazo burundu .