Leta yahagurukiye guca akavuyo mu madini n’amatorero nyuma yo gushyiraho amabwiriza azashobora umugabo agasiba undi
Urwego rw’imiyoborere mu Rwanda rufite n’inshingano zo kureberere amadini n’amatorero ndetse n’indi miryango ishingiye ku myemerere yasohoye amabwiriza mashya agomba kubahirizwa nyuma yakajagari kagiye kagaragara muri iki gisata cy’imyemerere , amadini ndetse n’amatorero.
Amawe mu mabwiriza mashya
1.Umuryango usaba ubuzima gatozi muri RGB werekana icyemezo gitangwa n’Akarere cyangwa Umujyi wa Kigali kigaragaza ko inyubako yagenewe ibikorwa byo gusenga yujuje ibiteganywa n’amategeko agenga imyubakire y’aho hantu.
2.Bazajya basabwa kandi kwerekana inyandiko yemeza gukoresha inyubako ku buryo bwihariye mu bikorwa byo gusenga.
3. kwerekana inyemezabwishyu ya miliyoni 2 Frw ya serivisi adasubizwa yo gusaba ubuzimagatozi, yishyurwa mu isanduku ya Leta.
4. Umuyobozi uhagarariye umuryango ushingiye ku myemerere n’umwungirije basabwa kuba barize amasomo ajyanye n’iyobokamana mu ishuri rikuru cyangwa kaminuza byemewe n’amategeko.
5.Amadini n’amatorero byajyaga byifashisha inzu cyangwa amahoteli nk’insengero bizajya bisabwa ko iyo nzu ihabwa icyangombwa cyigaragaza ko ikorerwamo gusa imihango y’idini ndetse n’iyogusenga.
6.Umuryango wifuza gutangira uzajya wakwa urutonde rw’abantu 1, 00 batuye mu karere ugiye gukoreramo n’imikono yabo ndetse na za nimero z’atelepone zabo.
7. Umuryango ushaka kugaba amashami ugomba kwandikira akarere ubisaba ugaha kopi RGB ndetse hariho n’uzariyobora kandi hakabaho umukono wa noteri.
Aya ni amwe mu mabwiriza y’ingenzi y’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda ‘ RGB’, rwasohoye kuri uyu wa tariki O6 Werurwe 2025, ibi byaje nyuma y’uko igenzura ryakozwe muri 2024 ryasize amatorero 50 afunzwe ndetse ahasengerwaga 900 harafungwa ku bwo kutuzuza ibisabwa.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?