HomePolitics

Phillipines: Uwahoze ari Perezida wahigwaga bukware yatawe muri yombi

Igipolisi cya Phillipines cyataye muri yombi Rodrygo Duterte wahoze ari perezida w’iki gihugu nyuma yo gushyirirwaho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha kubera ibyaha by’intambara n’ibyo gucuruza ibiyobyabwenge yashinjwaga .

Duterte yafatiwe ku kibuga k’indege cya Manila aho yari avuye muri Hong Kong , aho ashinjwa ibyaha by’intambara ndetse n’ibyo kugurisha ibiyobyabwenge yakoze mu gihe yayoboraga iki gihugu giherereye mu majyepfo y’uburasirazuba bw’umugabane wa Asia hagati y’umwaka wa 2016 kugeza muri 2022 .

Ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu byumweru bishize akabazwa ko iby’uko ashobora gutabwa muri yombi isaha ku isaha , uyu musaza w’imyaka 79 yasubije ko yiteguye kujya muri gereza ngo ndetse nta cyamutangaza biramutse bibaye gutyo.

Bivugwa ko Duterte yari avuye muri Hong Kong aje kwiyamamariza ku mwanya w’umusenateri mu matora y’inteko nshinga amategeko ateganijwe muri iki gihugu hagati mu kwezi kwa Gicurasi .

Kurundi ruhande ariko ,Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha [ICC] rwakunze kunengwa kwivanga mu bibazo bya politike bya Phillipines kandi itakiri umunyamuryango warwo gusa rwo rukomeza gushimangira ko ibyaha rushinja Rodrygo yabikozemu gihe iki gihugu cyari kikiri mu banyamuryango barwo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *