Ubushinjacyaha bwemeje ko bwakiriye dosiye y’ibirego bya ruswa biregwamo abayobozi ba RBC
Urwego rw’igihugu rw’Ubushinjacyaha rwatangaje ko rwakiriye dosiye ikubiyemo ibirego bya ruswa biregwamo Noella Bigirimana wari umuyobozi mukuru wungirije w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima [ RBC ] ndetse na Theo Uwayo Principe wari umuyobozi mukuru ushinzwe imari muri ikigo .
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda Bwana Faustin Nkusi ubwo yagiranaga ikiganiro n’igitangazamakuru cya The NewTimes kuri uyu wa mbere tariki ya 10 Werurwe 2025 .
Aho yagize ati : ” Twakiriye dosiye ivuye mu rwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha [ RIB] ku ya 3 Werurwe 2025 , turacyari kuyisesengura tunabaza abaregwa ndetse hanakurikizwa inzira zose zigenwa n’itegeko .”
Ku tariki ya 24 Gashyantare uyu mwaka nibwo RIB yatangaje amakuru y’itabwa muri yombi rya Bigirimana na Uwayo aho bari bakurikiranyweho kwaka no kwakira iyezandonke ndetse icyo gihe itangaza ko aba babiri bafunzwe mu gihe hagikorwa iperereza .
Icyo gihe umuvugizi wa RIB Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko iperereza ryari rigikomeje byonyine gusa ntigeze atanga andi makuru mu rwego rwo kwanga gushyira hanze ibishobora kuba byabangamira iperereza .
Ku tariki ya 27 Mutarama 2022 nibwo Bwana Bigirimana Noella yagizwe umuyobozi wungirije w’urwego rw’igihugu rushinzwe ubuzima [ RBC ].