HomePolitics

DRC yahamagariye isi gukomaniriza amabuye y’agaciro n’ingabo ziturutse mu Rwanda

Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamahanga wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yasabye amahanga gukomaniriza ibicuruzwa byoherezwa mu muhanga by’u Rwanda ndetse no kwanga ko ingabo z’u Rwanda zongera kujya mu butumwa bwa LONI bwo kubungabunga amahoro hiryo no hino ku isi .

Ku munsi wejo ,ubwo Julien Paluku usanzwe ari Minisitiri w’ubucuruzi mpuzamhanga bwa Kongo nibwo yatangaje ibi ubwo yari mu nama yari yahuje bamwe mu bagize guverinoma ya Kongo ndetse n’itsinda ry’abadepite bari baturutse mu nteko inshinga amategeko y’Uburayi bari bayobowe na Thierry Mariani .

Minisitiri Paluku wabaye guverineri w’intara ya Kivu ya Ruguru mu gihe kirenga imyaka 10 ,mu ijambo rye ryari riganjemo kuvuga impamvu abona ko zitera umutekano muke muri Kongo yumvikanye avuga ko impamvu nyumukuru ari uko iki gihugu gikungahaye ku mabuye y’agaciro n’indi mitungo kamere isigaye mu duce mbarwa ku isi ariyo ituma gihorana umutekano muke uhungabanywa n’abashaka kuyasahura avuga ko bayobowe na leta y’u Rwanda .

Aho yagize ati : ” Ndahamagarira amahanga gukumira ku isoko mpuzamahanag ibicuruzwa byoherezwa hanze n’u Rwanda byumwihariko amabuye y’agaciro kuko aba yaturutse mu kumena amaraso y’abanyekongo b’inzirakarengane ndetse nanasabaga ko Umuryango mpuzamahanga wahagarika kongera kohereza ingabo z’u Rwanda mu butumwa bwayo bw’amahoro .” Paluku .

Kurundi ruhande ariko, Leta y’u Rwanda nubwo yakomeje gushyirwa mu majwi kuba yaba itanga ubufasha kuri M23 yakunze kumvikana ihakana uru ruhare ishinjwa ahubwo igakomeza kugaragaza ko ihangayikishijwe n’ubufatanye buri hagati ya Kongo n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze jenoside yakorewe abatutsi ndetse ukaba uhora ugambiriye guhirika leta iriho .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *