DRC : M23 yigaruriye umujyi wa Nyabiondo muri Masisi
Umutwe wa M23 watangaje ko wamaze kwigarurira umujyi wa Nyabiondo uherereye mu ifasi ya Masisi mu majyaruguru ya Kivu nyuma yo gutsinsuramo ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo [ FARDC ] zakoreraga muri kariya gace .
Ifatwa rya Nyabiondo rije nyuma y’imirwano ikomeye yabaye hagati y’uyu mutwe n’ingabo za FARDC zari zifite ubufasha bw’ingabo zari zaturutse mu mutwe wa APCLS ku munsi wejo tariki ya 9 Werurwe 2025 .
Umujyi wa Nyabiondo ufatwa nk’agasantere gakomeye ko mu gace ka Osso – Banyungu uherereye nko mu bilometero 110 uvuye mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’umujyi wa Goma .
Iyi mirwano y’urudaca hagati ya M23 na FARDC ikomeje gutuma abaturage benshi bimurwa bakavanwa mu byabo ndetse yanaje yiyongera ku mvura nyinshi yateje umwuzure muri kariya gace mu minsi ishize ku buryo benshi mu bari bagatuye berekeje muri teretwari ya Kashebere .
Ifatwa rya Nyabiondo ritumye umutwe wa M23 wegera neza amarembo y’agace ka Walikale kazwiho kuba gakungahaye ku mabuye y’agaciro kurusha utundi duce two muri iki gihugu ndetse kakaba n’icyicaro cya Sosiyete rutura ya Alpha Mines y’abanya -South Africa icukura amabuye y’agaciro menshi aboneka muri kiriya gihugu .
Ku munsi wejo wari umunsi wa kane w’imirwano yikurikiranya inyeshyamba z’umutwe wa M23 zirwana n’ingabo za DRC zifatanije n’indi mitwe y’inyeshyamba irimo Wazalendo mu karere ka Masisi .