FootballHomeSports

Liverpool yakuyeho agahigo kari kamaze imyaka 90 maze Salah yongera kunyeganyeza inshundura

Ikipe ya Liverpool, yakuyeho agahigo kaherukaga gucibwa mu myaka 90 ishize, ubwo yatsindaga ikipe ya Southampton 3-1, muri shampiyona,ndetse Mohamed Salah,nawe akomeza kwesa uduhigo mu gutsinda ibitego byinshi.

Liverpool, yaturutse inyuma yishyura ndetse iza no kubona intsinzi, byahise bishimangira ko ishyize ikinyuranyo cy’amanota 16, hagati yayo na Arsenal ya kabiri, dore ko yo iri kwitegura umukino ifitanye na Manchester United, ku cyumweru.

Nubwo Will Smallbone, yari yaboneye igitego Southampton,ahanini cyatewe n’uruvangitirane rw’amafuti mu bwugarizi rwavutse hagati ya myugariro Virgil Van Dijk na nyezamu we Alisson Becker, ntibyabujije ikipe ya Liverpool, kugarukana ingufu mu gice cya kabiri maze ikava inyuma.

Darwin Nunez, wakabaye yahawe umutuku mu gice cya mbere, yatsinze igitego cyo kwishyura ndetse ahita akorerwaho ikosa ryabyaye penaliti maze ikinjizwa neza na Mohamed Salah, uyu waje no kuza gutsinda indi penaliti ishimangira intsinzi mu minota ya nyuma y’umukino.

Gutsinda ibitego bitatu kwa Liverpool, byahise biyiha guca agahigo kaherukaga mu myaka 90, aho iyi kipe yabashije gutsinda ibitego bibiri cyangwa hejuru yabyo mu mikino 19 yikurikiranya,mu marushanwa yose. Ikipe ya Sunderland,ikaba ari yo yaherukaga gukorera aka gahigo ku bw’Ubwongereza, aho byaherukaga mu 1935.

Nkuko asanzwe abikora Mohamed Salah, yakoze ibikomeye mu ntsinzi y’uyu munsi, dore ko ibitego bibiri bya penaliti zatewe neza byahise bimugira umukinnyi wa 3 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi (243) mu mateka ya Liverpool- usibye Ruger Hunt, wabashije gutsinda (285) na Ian Rush wa (346) ntawundi mukinnyi wakiniye ikipe ya Liverpool, urusha uyu mugabo gutsinda ibitego byinshi.

Uyu munya-Misiri kandi yaciye agahigo ko kuba umukinnyi wa mbere w’umunyamahanga ubashije gutsinda ibitego byinshi mu mateka ya shampiyona y’Abongereza, agahigo asangiye na mugenzi we w’umunya-Argentine, Sergio Kun Aguero, nawe watsinze ibitego 184.

Gutsinda kwa Salah, byahise bishyira ikinyuranyo cy’ibitego 7, hagati ye na rutahizamu Erling Braut Haland, bahanganiye urukweto rwa zahabu muri shampiyona. Kugeza ubu Mohamed Salah, amaze gutsinda ibitego 27, mu gihe habura imikino 9, ngo shampiyona irangire.

Iyi nkuru uyakiriye ute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *