Perezida Kagame yashimangiye ko abashyiriraho ibihano u Rwanda ari bo bagahanwe
Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibihugu by’ibihangange byungukira muri politike mbi yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hanyuma bigakomeza gushyira ibihano ku Rwanda nk’urwitwazo .
Perezida Kagame yatangarije ibi mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru uri mu bakunzwe ku mbuga nkoranyambaga nka X na Youtube Mario Nawfal cyibanze ahanini ku kibazo cy’umutekano muke uri kubarizwa mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’ibihano bikomeje gufatirwa u Rwanda muri rusange .
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yagaragaje ko uramutse ufashe nibura ibihugu 100 bya mbere bivana inyungu zidasanzwe mu mutungo kamere uboneka muri Kongo ushobora gusanga byibuze u Rwanda rushobora kuza ku mwanya w’ijana [ wanyuma ] mu kungukira mu biva muri iki gihugu .
Kagame yanongeye kwibutsa isi yose ko u Rwanda rushyira imbere umutekano warwo ndetse n’ubusugire bw’igihugu kurusha amabuye y’agaciro .
Aho yagize ati : ” Ikibazo cyacu ntago ari amabuye y’agaciro , Ntaho bihuriye rwose . Ikibazo dufite ni umutekano ndetse mu gihe tutizeye ko umutekano urinzwe neza ntago twakigera tujya mu by’amabuye y’agaciro rwose .”
Ku mukuru w’igihugu we ,ngo biratangaje kuba ibihano bikomeje gushyirirwaho abahungabanya umutekano muri DRC biri guhabwa ibihugu bidafite aho bihuriye no gusahura amabuye y’agaciro ahubwo bikaba aribyo bishyirwaho umugogoro w’ibyaha by’ibi bihugu bisaga 99 bisigaye birimo ibikura amamiliyari menshi ya buri mwaka mu kwiba aya mabuye ariko nanone kubera ko aribyo bifite imbaraga bigenzura itangazamakuru rikomeye ku isi ndetse n’ibindi byinshi bikarangira bigizwe abere .
Perezida Kagame yanongeye kugaragaza ko byinshi muri ibi bihugu byiganjemo ibikomeye ku isi byungukira muri politiki y’imiyoborere mibi yo muri Kongo ndetse binafite n’imigabane muri za sosiyete rutura zashyizweho ku bufatanye na Perezida wa Kongo Felix Tshisekedi mu gucukura aya mabuye y’agaciro ku bwinshi .