HomePolitics

Uburayi ntago ari bwo bugomba gusigara budafatiye u Rwanda ibihano : Thierry Mariani

Umudepite uhagarariye Ubufaransa mu nteko ishinga amategeko y’Ubumwe bw’Uburayi Mariani Thierry yatangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi utagomba gukomeza ko ari wo usigaye mu gufatira u Rwanda ibihano .

Ibi Thierry yabitangarije mu ijambo rye yavugiye mu isozwa ry’uruzinduko rw’akazi yagiriye mu murwa mukuru Kinshasa yagiriye muri iki gihugu yanahuyemo na Perezida Tshisekedi Felix .

Avuga ku ngingo yuko Uburayi bugomba gufatira ibihano u Rwanda , Thierry yagize ati : ” Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ntago ugomba kubo ari wo usigara udafatiye ibihano u Rwanda rwashoje intambara kuri iki gihugu . Niba dushaka guhagarika ibitero bigabwa kuri DRC hagomba kubaho gushyiraho ibikorwa bijyana no gufata imyanzuro ihamye . “

Uyu mugabo uri mu bagize inteko inshinga amategeko y’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi yanakomoje ku masezerano y’ubwumvikane yashyizweho umukono hagati y’uyu muryango ndetse n’u Rwanda agena iby’ubuhahirane bw’amabuye y’agaciro .

Muri ibyo biganiro kandi Visi Perezida wa mbere w’inteko inshinga amategeko y’iki gihugu Jean Claude Tshilumbayi yavuze ko yishimiye uruzinduko rw’iri tsinda ry’abadepite b’i Burayi ndetse avuga ko ndetse ko abona ari inshuti za Kongo .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *