HomePolitics

DRC : Felix Tshisekedi yashyize abavandimwe be babiri muri guverinoma

Ku wa gatanu tariki ya 7 Werurwe , Perezida Felix Tshisekedi yakoze amavugurura atandukanye mu buyobozi bwo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ndetse no mu nzego nkuru z’igihugu muri rusange , aho yashyizeho abarimo Antoine Ghonda na Isabelle Kibassa nk’abamuhagarariye ndetse n’abunganizi be bashya muri iyi ntara .

Mu itangazo ry’aya mavugurura yaturutse mu ngoro y’umukuru w’igihugu ya Plais de la Nation ryasomewe kuri televiziyo y’igihugu ya RTNC yasize Antoine Ghonda na bagenzi be bahawe inshingano nshya mu miyoborere y’iyi ntara .

Mu bandi bahawe imirimo harimo Emilie Mushobekwa na Eric Nyindu bagizwe abambasaderi basanzwe bahagarariye iki gihugu mu Buhinde na Mauritania naho Louis Segonda Karawa yagizwe visi guverineri wa Kivu ya ruguru .

Furaha Mwamba yagizwe umuyobozi w’ishami ry’itumanaho ryo muri perezidansi ya Kongo mu gihe bwana Giscard Kusema ariwe umwungirije , Jacques Tshisekedi kugirwa umuhuzabikorwa w’umutekano w’imbere mu gihugu mu gihe Christian Tshisekedi yagizwe umunyamabanga wihariye wa Perezida .

Muri rusange ,aba bakurikira ni bo bagizwe abanyamabanga bakuru ba perezida wa Repubulika :

  1. Martin Mulumba Tshitoko
  2. Jean-Marie Kanda Ntumba
  3. David Mukeba Kalengayi
  4. Peter Kasongo Batuse
  5. Freddy-David Lukaso Lolonga
  6. Charly Ntosi
  7. Andre Nyembwe Musungayi
  8. Emilienne Efinga
  9. Vagner Mbuyi
  10. Theodore Tshilumba wa Kabeya
  11. Tosi Panupanu
  12. Thomas Payipayi Mate
  13. Joel Muntabi Nsuka.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *