Dore abaperezida bo muri Afurika bahoze ari abasirikare bakoze impinduka zikomeye ku buyobozi bwabo
Urutonde rwa bamwe mu baperezida bahoze ari abasirikare kandi bagakora impinduka zikomeye ku buyobozi bwabo
Kwishyira ukizana muri Afurika ni kimwe mu bibazo bivugwa cyane ku bahoze ari abasirikari bakuru cyangwa abahoze bayoboye imitwe irwanya ubutegetsi bashaka kugira uruhare mu buyobozi, nyuma bakaza kubigeraho bakanayobora ari nk’abasivili kandi bagashimirwa mu mikorere yabo.
Afurika ni umwe mu migabane bivugwa ko ushaje kurusha iyindi ku isi ndetse ikaba iza no mu migabane ya mbere ifite ubutunzi karemano haba munsi no hejuru y’ubutaka. Umwaduko w’abakoloni b’abanyaburayi bari baje gushakisha aho kuba ndetse n’ubutunxi bwo kwagura inganda zabo n’imwe mu mpamvu wavuga ko yateje akavuyo n’umudugararo mu ntambara z’urudaca zaranze Afurika, kuva mu myaka y’inkubiri yo guharanira ubwigenge no kwigobotora agahato k’abakoloni, bityo rero ntawaca ku ruhande mu kuvuga ko iyo uvuze Demokarasi muri Afurika,byanze bikunze abenshi bumva abanyaburayi.
Nubwo kuyobora igihugu warahoze mu gisirikare, abenshi baby umva nk’igitugu ahanini bashingiye ku ngero zitandukanye zirimo abayobozi nka ba Samuel Doe, Idi Amin Dada n’abandi bagabo benshi bagiye bakora amabara bitwaje ingufu bafite, gusa nubwo bimeze bityo hari n’abandi bayobozi benshi bahoze mu gisilikare bagiye bashyiraho uburyo buboneye bw’imiyoborere dore ko kuyobora bidasaba ikikuranga runaka nk’inkomoko n’ibindi nkibyo.
Twifashishije ikinyamakuru Afrikmag tugiye kurebera hamwe abayobozi 4, b’ibihugu bahoze mu gisilikare ndetse bakaba barakoze impinduka nziza mu bihugu byabo igihe bayoboraga.
Jerry John Rawlings
Jerry John Rawlings, yahoze ari umunyagitugu w’umusirikare muri Ghana wahindutsemo umunyapolitiki wategetse iki gihugu kuva 1981 kugeza 2001 ndetse no mu gihe gito mu 1979. Yayoboye igihugu mu butegetsi bwa gisirikare kugeza mu 1992, nyuma akora manda ebyiri nka perezida watowe mu buryo bwa demokarasi.
Uyu munsi, ni umunyapolitiki wubahwa ukomeje gushyigikirwa na benshi mu gihugu.
Jerry Rawlings, umukuru w’igihugu ushaje cyane muri Ghana, yagiye ku butegetsi abuhiritse inshuro ebyiri ariko anashyigikira ishyirwaho rya guverinoma ishingiye kuri demokarasi nyuma y’ubutegetsi bwe.
Paul Kagame
Paul Kagame,yari umugaba w’ingabo za RPF, umutwe w’inyeshyamba wari ugizwe n’impunzi z’Abanyarwanda zikomoka ku babyeyi bahunze ubwicanyi bwo mu 1959, wagize uruhare mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Yabaye Visi Perezida w’igihugu nyuma ya jenoside,naho guhera mu 2000, aba Perezida w’igihugu.
Bamwe bashinja ubuyobozi bwe kutihanganira abo batavuga rumwe, ariko hakaba impaka nke cyane ku kuntu yongeye kubaka u Rwanda akarugira igihugu gishya nyuma ya jenoside.
Benshi mu Banyarwanda babonye Perezida Kagame nk’ingufu nyamukuru zunga ubumwe mu gihugu, bagasanga ubuyobozi bwe bwarakuye u Rwanda mu butayu burundu kandi hari intambwe ishimishije yatewe mu bijyanye no guhuza imibereho, iterambere ndetse no gutegura ejo hazaza heza.
Olusegun Obasanjo (Nigeria)
Olusegun Obasanjo, yari umuyobozi w’ingabo muri Nijeriya,hagati ya 1976 na 1979,nk’umuyobozi w’Inama Nkuru ya Gisirikare. Ariko, yahaye ububasha perezida watowe binyuze mu nzira ya demokarasi kandi yitaruye politiki y’igihugu igihe gito.
Mu 1993, igihe Sani Abacha, yafataga ubutegetsi, Obasanjo yabaye mu banenga cyane igitugu cya Abacha. Icyo gihe uyu yarafunzwe, ariko aza kurekurwa nyuma y’urupfu rwa Sani Abacha mu 1998, maze ahita atorerwa kuba perezida mu buryo bukurikije amategeko mu 1999.
Nyuma yo kuva ku butegetsi muri 2007, Obasanjo yabaye ambasaderi w’imiyoborere ishingiye kuri demokarasi, aba umuhuza mu makimbirane ndetse akajya akurikirana amatora muri Afurika.
Yoweri Kaguta Ntibuhaburwa Museveni
Yoweri Museveni, yabaye umukuru w’igihugu cya Uganda,kuva mu 1986, kandi afata ubutegetsi nyuma yo kuyobora ingabo z’inyeshyamba arwanya Idi Amin na Obote. Kuri ubu Museveni ni umwe mu ba perezida bamaze igihe kinini ku butegetsi ku mugabane w’Afurika.
Museveni yayoboye amatora atavugwaho rumwe bigatuma yiyongera igihe ku butegetsi. Yakuyeho kandi imyaka ntarengwa yo guhatanira kuba perezida wa Uganda.
Ariko, Uganda ahanini ni kimwe mu bihugu bihamye muri Afurika, ibyagezweho bikunze guhuzwa n’izina rya Museveni.