Togo : Perezida Gnassingbe yashyizeho abasenateri bakomeje guteza uruntu runtu muri rubanda
Kuri uyu wa kane tariki ya 6 werurwe 2025 , Perezida wa Togo ,Faure Gnassingbe Essozimna yashyizeho abasenateri basaga 20 barimo abagabo 10 n’abagore 10 ashingiye kuri zimwe mu ngingo zo mu itegeko nshinga ryahinduwe mu buryo butavugwaho rumwe muri rubanda .
Aya mavugarura akozwe na Perezida Gnassingbe abaye nyuma y’amatora aherutse kuba muri iki gihugu yari agamije gushyiraho abandi basenateri basaga 141 bagomba kujya kuzuza imyanya yagenwe n’itegeko nshinga rishya muri komisiyo zitandukanye zongewe mu ntego ishinga amategeko y’iki gihugu .
Umuvugizi wa leta ya Togo yatangarije televiziyo y’igihugu ko aba bashyizwe muri iyi myanya mu rwego rwo gukomeza gutera indi ntambwe igana ku mikorere myiza ya Sena ndetse no kuzuza imyanya yose ikabarizwamo ibihanga muri iyi guverinoma iyobowe na Faure .
Icyakora kurundi ruhande , abatavuga rumwe na leta iriho ndetse andi mashyirahamwe ategemiye kuri leta akomeje kwamagana ibyo kongera aba basenateri bashya ndetse bagahamagarira amahanga kuza kureba icyo bise ubujura buri gukorwa na leta iriho kuko ari uburyo bwo kwigwizaho ubutegetsi ku miryango yabo bifashishe ikimeze nk’imyanya n’inzego za leta za balinga .
Impinduka zakozwe mu itegeko nshinga ry’iki gihugu zakozwe n’ishyaka riri ku butegetsi rya Gnassingbe rya UNIR [ union Pour la Republique ] zakomeje guteza icyuka cyibi muri rubanda kuko benshi bahuriza ku kuba ryarahinduwe ku nyungu bwite za bamwe .
Mu busanzwe mbere yuko itegeko nshinga ry’iki gihugu ryongera guhindurwa rigasa nk’irisubijwe mu cyobo ryahozemo mbere , Nta mukuru w’igihugu washobora kurenza manda zirenze ebyiri ku butegetsi ndetse ibi bivuga ko Faure Gnassingbe yagombye kuba yarasoje manda ze mu mwaka wo mu 2030 .
Gnassignbe ari ku butegetsi bw’iki gihugu guhera mu mwaka wa 2005 nyuma yuko yari asimbuye se witwaga Gnassignbe Eyadema wayoboye iki gihugu guhera mu mwaka wo mu 1967 kugeza yitabye imana mu mwaka wa 2005 asimburwa n’umuhungu we .