Mozambique : abantu 16 bakomereye mu myigaragambyo y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho
Kuri uyu wa kane tariki ya 6 werurwe 2025 , Imiryango itegamiye kuri leta yo muri Mozambique yatangaje ko abantu basaga cumi na batandatu bakomerekeye mu bikorwa bya polisi y’iki gihugu byo guhosha imyigaragambyo y’abashyigikiye umuyobozi witwa Venancio Mondlane utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho .
Amakuru dukesha ikinyamakuru The East African yemeza ko mu gitondo cyo kuri uyu munsi mu murwa mukuru Maputo , Polisi y’iki gihugu yarashe amasasu yanyayo ku modoka yakekaga ko itwaye uwari ukuriye iyi myigaragambyo ndetse ari nako imisha andi masasu mu kivunge cy’abigaragambyaga .
Umuvugizi wa Polisi ya Mozambique yatangaje ko impamvu urwego avugira rwakoresheje izi mbara z’umurengera mu gutatanya abigaragambyaga ari uko bakoze ibi kugirango baburizemo igikorwa cyari cyigiye kuba aho perezida uriho Bwana Daniel Chapo yari agiye gusinyana n’imitwe ya politiki amasezerano yo guharika ihohoterwa muri iki gihugu ndetse avuga ko Venancio ariwe wari ubiri inyuma .
Venancio Mondlane yaje ku mwanya wa kabiri mu bakandida bagize amajwi menshi mu matora ya perezida w’iki gihugu yabaye mu kwezi k’Ukwakira k’umwaka ushize gusa leta yafashe ubutegetsi yagiye isa nkaho imwigiza inyuma mu gufata imyanzuro ifatiye runini ubuzima bwite bw’iki gihugu biri no bituma akomeza guteza imyivumbagatanyo ya hato na hato muri iki gihugu .
Kuva mu Kwakira kwa 2024 ubwo amatora y’umukuru w’igihugu yabaga , imiryango itegamiye kuri leta itangaza ko imaze kubarura abarenga 400 bamaze kugwa muri iyi nkubiri y’imyigaragambyo ya politiki yaje ikurikiye ibyavuye mu matora bitavuzweho rumwe .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?