Rusizi: Yatawe muri yombi ashaka guha ruswa y’ibihumbi 50 Frw umupolisi
Police y’u Rwanda yataye muri yombi umugabo w’imyaka 43 ubwo yageragezaga gutanga ruswa y’amafaranga 50, 000Frw ngo ahabwe ikemezo cy’ubuziranenge bw’ikinyabiziga cye.
Uyu mugabo yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe, ahakorera imashini yimurwa y’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba; Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko uyu mugabo yahisemo gushaka guha ruswa umupolisi ngo amuhe icyo cya ngombwa nyuma y’uko yari amaze kubwirwa ko agomba kugira ibyo ajya gukosora ku kinyabiziga cye cyo mu bwoko bwa Toyota Land Cruiser.
Yagize Ati “Ku wa Mbere w’iki cyumweru tari ya 3 Werurwe, nibwo uriya mushoferi yazanye imodoka ye kugira ngo ikorerwe isuzuma ry’ubuziranenge, ntiyabasha gutsinda ikizamini kuko basanze ifite amakosa agomba gukosorwa arimo kudakora neza kwa bimwe mu bice byayo birimo; feri yo guhagarara umwanya munini (frein à main) n’ibyuma biyobora (steering apparatus).”
Uyu muvugizi wa Police yakomeje agira Ati “Aho kugira ngo akoreshe imodoka amakosa bayisanganye akosorwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo yagarutse, yegera umupolisi ukorera kuri iriya mashini yimurwa yifashishwa mu gusuzuma ibinyabiziga, ashaka kumupfumbatiza ibihumbi 50Frw bigizwe n’inote 10 za bitanu, nawe abimenyessha abamukuriye, ahita atabwa muri yombi.”
Police y’igihugu iri munzego za Leta zikunda kugaragaramo ibikorwa bya ruswa, kubera akenshi serivisi uru rwego rutanga zikenerwa n’abantu benshi kandi mu buryo buhoraho.
Ingingo ya 4 y’Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko gusaba, gutanga cyangwa kwakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose, ahanishwa igifungo kirenze imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri 3 kugeza kuri 5 z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?