FERWAFA yatanze umucyo ku byo gukoresha VAR ku mukino wa APR FC na Rayon Sports
Komiseri ushinzwe imisifurire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, Hakizimana Louis, yahakanye amakuru avuga ko ku mukino wa Shampiyona uzahuza APR FC na Rayon Sports kuri iki Cyumweru hazifashishwa VAR.
Amakuru yazindutse muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, nuko kuri uyu mukino uzabera muri sidate Amahoro ngo hari kuzakoreshwa iri koranabuhanga ry’amashusho akifashishwa n’abasifuzi mu gufata ibyemezo bikwiriye mu kibuga.
Ibi byari byatangiye kunengwa na benshi bavuga ko n’iba bidakoreshwa ku imikino yose ya shampiyona bitagakwiriye gukoreshwa mu mukino umwe gusa wa shampiyona.
Ubwo rero yasubizaga kuri ibi , Hakizimana Louis akaba Komiseri ushinzwe imisifurire mu ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yavuze ko aya makuru atariyo. yagize Ati “Nta VAR izakoreshwa ku mukino wa APR FC na Rayon Sports”
Amategeko agena ikoreshwa rya VAR avuga ko idakoreshwa ku mukino umwe w’irushanwa ahubwo iyo ushaka kuyikoresha ugomba kubanza kwemeza ko uzayikoresha ku mikino yose y’irushanwa.
FIFA na IFAB nibyo bitanga uburenganzira kuri shampiyona zishaka gukoresha Video Assistant Referee (VAR) nyuma yo gusuzuma ko bizakorwa ku mikino yose y’irushanwa.
Umukino wa APR FC na Rayon Sports uteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 09 Werurwe 2025, ikipe ya Rayon Sports iri ku gitutu cyane dore ko n’iramuka itakaje uyu mukino izahita itakaza umwanya wa mbere, gusa n’iwutsinda izahita yongera kurusha APR FC amanota Atanu.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?