HomeOthers

Gasabo : Umusore yemeye ko yasambanije umwana w’umukobwa ndetse anamutera inda

Umusore w’imyaka 22 ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya mu bihe bitandukanye umwana w’umukobwa w’imyaka 16 akamutera inda yemeye icyaha ndetse anagisabira imbabazi .

urukiko rwisumbuye rwa Gasabo nirwo rwaburanishije uru rubanza ruregwamo uyu musore wasambanije uyu mwana w’imyaka 16 y’amavuko bikarangira amuteye inda ndetse magingo aya akaba anatwite .

Uyu musore yari atuye mu murenge wa Mayange , mu kagari ka Kagenge mu mudugudu wa Biryogo , mu iburanishwa rye yemeye ko iki cyaha yagikoze ndetse anagisabira imbabazi .

Nyuma yo kumva icyo ubushinjacyaha bubivugaho ndetse n’imyiregurire y’uregwa , urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga ruzasubukura uru rubanza ku itariki ya 20 Mata 2025 ubwo hazaba hagiye gutangwa umwanzuro wanyuma .

Icyaha cyo gusambanya umwana uregwa akurikiranyweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko No. 058 /2023 ryo ku wa 04/12/2023 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *