HomePolitics

Gen (Rtd). Kabarebe yerekanye impamvu u Rwanda rukomeje gufatirwa uruhuri rw’ibihano

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane ushinzwe ubufatanye n’Akarere ,Gen (Rtd) James Kabarebe yatangaje ko kuba u Rwanda rukomeje gufatirwa ibihano n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kubera ikibazo cy’umutekano muke muri DRC ahanini bishingiye ku nyungu z’ubukungu bifitemo .

Ibi Gen (Rtd) Kabarebe yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abagize inteko inshinga amategeko umutwe w’abadepite , bamwe mu bagize guverinoma , abahagarariye amashyaka ya politiki ndetse abayobozi b’amasosiyete sivile ; ahanini cyibandaga ku kibazo cy’umutekano muke muri DRC ndetse n’ubwiyongere bukabije bw’ingengabitekerezo ya jenoside mu gace ko mu burasirazuba bw’iki gihugu .

Avuga ku ruhuri rw’ibihano rukomeje gufatirwa u Rwanda , Kabarebe yavuze ko ibihugu byinshi birimo Ubwongereza , Canada n’Ubudage bwafashe ibi bihano mu rwego rwo kugirango barengere inyungu zabo muri Kongo zirimo no gusahura umutungo kamere w’iki gihugu byumwihariko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro aboneka muri kirya gihugu akomeje gucyendera henshi ku isi .

Atanga urugero kuri iyi ngingo , Kabarebe yatunze agatoki sosiye icukura amabuye y’agaciro yitwa Alphamin Bisie Mining Company y’abanya- Canada bafatanije n’abanya – Afurika y ‘Epfo , aho ku rubuga rw’iyi sosiyete hagaragaraho ko icukura toni zisaga gato ibihumbi 20 by’amabuye y’agaciro ari mu bwoko bwa Tin aya anangana na 7% by’acukurwa ku isi hose buri mwaka .

Uyu muyobozi muri dipolomasi y’u Rwanda yanongeyeho ko abanyekongo badasabwa kugenda bavuga amagambo menshi kugirango basabire u Rwanda ibihano ahubwo ko bagenda batanga amabuye y’agaciro bafite .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *