HomePolitics

Amerika yamaganye ibikorwa yise iby’agasuguro bya M23

Ku munsi wejo , Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo , Lucy Tamlyn yatangaje ko ababajwe n’ibikorwa by’umutwe wa M23 bisubiza inyuma inzira z’amahoro birimo gushimuta abarwayi mu bitaro .

Abicishije ku rukuta rwe rwa X , Madame Lucy yavuze ko ishumutwa ry’abarwayi mu bitaro bikozwe n’umutwe wa M23 byerekanye agasuzuguro ku nzira zashyizweho muri iki gihe zigamije kugarura amahoro mu burasirazuba bw’iki gihugu ndetse bikanagaragaza agasuzuguro uyu mutwe ugirira abatuye ku butaka two mu duce wigaruriye .

Ambasaderi Lucy kandi yongeye guhamagarira isi ko idakwiye kuyobywa n’ikimeze nk’akarimi keza muri dipolomasi gakoreshwa n’uyu mutwe kuko nubwo ukomeje guhakana atiriwo wari wihishe inyuma y’iri shimutwa ngo hagomba gukorwa iperereza ryimbitse ndetse ukanabiryozwa .

Uyu munyapolitikekazi atangaje ibi ,nyuma y’itangazo ry’ibiro by’ishami ry’Umuryango w’abibumbye wita ku burenganzira bwa muntu ryashyizwe ahagaragara ku ya 3 Werurwe , ryavugaga ko urajwe ishinga n’umutekano n’imibereho y’abarwayi basaga 130 bashimuswe n’umutwe wa M23 bari barwariye mu bitaro bya CBCA Ndosho n’ibya Heal Afrika biherereye mu mujyi wa Goma ujyenzurwa n’uyu mutwe .

Umuryango w’abibumbye kandi wongeye kwibutsa ko mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu harimo nuko mu bihe by’intambara ahari inkomere n’abarwayi baje kwivuza hagomba kurindwa imirwano uko byasa kose .

Iyi nkuru uyakiriye ute

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *