Umutoza wa Bayern Munich Vincent Kompany yagize icyo avuga ku ntambara iri muri Congo

Umutoza w’ikipe ya Bayern Munich Vincent Kompany yasabye ko abakuwe mu byabo n’intambara mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ko bagarurwa mu byabo ndetse amahoro akagarurwa.

Uyu mutoza uri gutoza ikipe ya Bayern Munich kuva uyu mwaka w’imikino watangira, akomoka muri Congo kuko ibisekuru bye bimwe bikomoka mu gace ka Bukavu ndetse kakaba agace kibasiwe n’umutekano muke uri guterwa n’imirwano hagati ya Leta y’iki gihugu n’umutwe wa M23.

Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru bagezaho bamubaza kuri Congo kugirango agire icyo avuga cyane ku bijyanye n’Umutekano w’Iki gihugu ugeramiwe.

Mu gusubiza yagize Ati ” Ijana ku ijana ndi Umubiligi ndetse ndi Umunyekongo, Nyogokuru wange yavukaga Bukavu muri Kivu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo., ikifuzo cyange ku baturage kiroroshye ni uko bagaruka mungo zabo , abaturage bakabasha kubaho mu mahoro.”

Uyu mutoza yasinyiye ikipe ya Bayern Munich nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Burnley F.C yo mu gihugu cy’Ubwongereza, gusa yanakinnye umupira w’amaguru akaba yarakinaga nk’amyugariro.

Si ibyo gusa yabaye na Kapiteni w’ikipe ya Manchester City mu gihe kingana n’imyaka Umunani mu myaka 11 yakiniye iyi kipe yagezemo mu mwaka wa 2008, avuye mu ikipe ya R.S.C. Anderlecht.

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *