Ubwongereza bwemeje ko nta andi mafaranga buzishyura u Rwanda ku masezerano y’abimukira yasheshwe
Leta y’ Ubwongereza yatangaje ko itazigera yishyura u Rwanda amafaranga yari asigaye ku masezerano yo guhahahana impunzi ibihugu byombi byari byarasinyanye akaza kuvanwaho .
Ku munsi wo ku wa mbere nibwo umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda , Makolo Yolande yatangaje ko Ubwongereza bwasabye iki gihugu kurekera kubwishyuza amafaranga yari asigaye angana na miliyoni 64 z’amapawundi gusa bivugwa ko yo atari ari mu masezerano gusa yagombaga kuzishyurwa n’ubwongereza kubw’ubwumvikane bw’impande zombi zari zaraseranye .
Ubwo yatangaga igisubizo kuri iki kibazo mu ijambo rye , Uhagarariye leta y’Ubwongereza yatangaje ko nta yandi mafaranga iki gihugu kizongera gutanga afite aho ahuriye n’amasezerano yo kohereza impunzi cyari gifitanye na Leta y’u Rwanda .
Ubwongereza butangaje Iki cyimeze nk’ubwambuzi ku Rwanda nyuma yuko mu kwezi gushize bwatangaje ko buhagarikiye inkunga bwahaga iki gihugu gito giherereye mu burasirazuba bw’umugabane w’Afurika nyuma yuko bwagishinjaga ukwivanga ndetse no kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wa DRC .
U Rwanda rwo nyuma y’itangazwa ry’ibi bihano rwavuze ko ari ingamba zifashwe gusa zidafite aho bihuriye n’inziro igera ku gisubizo cy’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa muri DRC .