Ubwongereza bwemeje ko butazishyura u Rwanda mu bijyanye n’umushinga wapfubye w’Abimukira
Igihugu cy’Ubwongereza cyemeje ko ntayandi mafaranga kizaha igihugu cy’u Rwanda mu mushinga baribafitanye mu rwego rwo guhangana n’abimukira binjiraga muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ibi byemejwe n’Umuvugizi w’Ubwami bw’u Bwongereza, ubwo yagarukaga ku byo mugenzi we w’u Rwanda Yolande Makolo yatangaje bijyanye n’iki kibazo abicishije ku rukuta rwe rwa X.
Iki gihugu cyemeza ko ntamafaranga y’inyongera azahabwa u Rwanda, amakuru akavuga ko iki gihugu cy’u Bwongereza cyagombaga guha u Rwanda £50m ($64m) anga na 90,344,950,000 y’amafaranga y’u Rwanda.
Iki gihugu kandi giherutse gufatira u Rwanda ibihano , kirushinja gufasha umutwe wa M23 urwanye Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukaba umaze kwigarurira ibice by’ingenzi muri iki gihugu.
Amasezerano yo kuzana abimukira mu Rwanda , baba baragiye mu gihugu cy’Ubwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, wagiye unengwa cyane n’abatuye igihugu cy’Ubwongereza cyane abanyepolitiki.
Gusa ishyaka ry’abatavugirwamo mu Bwongereza( Conservatives Party), ryakomeje kuwuryamaho uza guhagarikwa nyuma y’uko ishyaka ry’abakozi(Labour Party) rya Keir Starmer ryafataga ubutegetsi.
Uyu mushinga wari ufite agaciro kangana £240m ($310m), mu gihe inshabwenge z’Umuryango w’Abibumbye zo zifuga ko u Rwanda rufite ingabo muri Congo ziri hagati 3,000 na 4,000.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?