Rutahizamu Iradukunda Jean Bertrand wigeze gukinira ikipe y’igihugu Amavubi yatangaje ko yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Lydie bari basanzwe babana mu gihugu cya Canada .
Iradukunda Bertrand wanyuze mu makipe atandukanye yo mu Rwanda nka APR fc , Gasogi United , Kiyovu Sports na Musanze yavuyemo yerekeza mu gihugu cya Canada yamaze kumenyesha abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ze ko yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we yatangaje ko yihebeye .
Amakuru agera kuri Daily Box avuga ko umuhango wo gusezerana hagati ya Bertrand n’umukunzi we witwa Lydie wabereye mu mujyi wa Quebec mu gihugu asanzwe atuyemo cya Canada .
Jean Bertrand wamamaye ku izina rya Kanyarwanda yanashimangiye ko nyuma yo kujya gusezerana imbere y’amategeko ngo we n’umukunzi we bari kwitegura gukora indi mihango y’ubukwe igomba kuzabera hano mu Rwanda .
Gusezera gukina umupira kwa Kanyarwanda byatunguye benshi kuko byagaragara ko agifite igihe kinini cyo gukina gusa aza gutungurana atangaza ko asezeye ku gukina umupira w’amaguru ndetse nyuma haza gusohoka andi makuru yavugaga ko uyu musore yaba yaramaze kugana umwoga wo kogosha muri salon zo muri kiriya gihugu .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?