FootballHomeSports

Pep Guardiola yaciye amarenga y’igihe Rodri ashobora kugarukira

Bitunguranye umutoza Pep Guardiola, yatangaje ko igaruka ry’Umunya-Esipanye Rodrigo Cascante, rishobora kuba mbere y’Irangira ry’Uyu mwaka w’imikino.

Uyu mugabo uheruka guhabwa igihembo cy’umupira wa zahabu, yavunitse ubwo hari hashize ibyumweru 5, uyu mwaka w’imikino utangiye ndetse biza guhita bitangazwa ko atazongera gukina kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye. Nubwo ibyo byavugwaga ariko ntibyabuzaga ko Rodri, we ubwe yitangarizaga ko agomba kuba ahari mu mikino y’igikombe cy’isi cy’amakipe mato giteganyijwe mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Icyizere cy’umutoza Guardiola, ntigishingiye mu byo mu kirere dore ko cyazamuwe n’igaruka ry’uyu mugabo mu myitozo ikorwa n’umuntu ku giti cye, nubwo bigaragara ko hacyiri igihe kinini ngo abe yagaruka mu kibuga mu buryo bwuzuye.

Igaruka ry’uyu mugabo mu myitozo yoroheje riri mu byatumye Guardiola, avugana icyizere ndetse aca amarenga ko ashobora kugaruka mbere y’irangira ry’uyu mwaka w’imikino wa (2024-2025).

Umutoza Pep Guardiola, kandi yumvikanye avuga ko abafana ubwabo atari bo bonyine bamukumbuye kuko ngo hashize amezi abarirwa hagati y’atanu n’atandatu.

Yongeyeho ati: ” ni ibintu byiza cyane. Gusa tugomba kwirinda gufata ibyemezo bibi byo kumugarura mbere y’igihe. Navuga ko atari yagaruka byuzuye neza, gusa ubu ari gukora ku mupira agakora n’imyitozo yoroheje kandi akaba ari kumwe n’abandi. Nkeka ko yishimye kandi yifitiye icyizere.”

Abajijwe impamvu avuga ko ashobora kugaruka kare Guardiola,yagize ati: ” sinakekaga ko yagaruka vuba aha, yewe no mu gikombe cy’isi mu mpeshyi sinitegaga ko azakina, gusa uko mbibona bishoka ko yaba agiye kugaruka.”

Imvune ziri mu bitarabaniye ikipe ya Manchester city, kuva uyu mwaka w’imikino utangiye ndetse ibibazo bishobora kuza gukomeza kuba bibi cyane nyuma y’uko umutoza Guardiola, yemeje ko myugariro Nathan Ake, agomba kumara hanze y’ikibuga igihe cyisumbuyeho ku cyo yateganyaga kumara hanze y’ikibuga aho azaba ari kumwe na ba myugariro bagenzi be John Stones na Manuel Akanji nabo bahuye n’ibibazo by’imvune.

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *