EntertainmentHome

🛑Rwanda Music Billboard 🛑: Abarimo juno Kizigenza ,Knowless na Kendrick Lamar bakoze ibidasanzwe!

Kuri iki cyumweru Ikinyamakuru Daily Box gifatanije n’inzobere mu muziki nyarwanda cyashyize hanze urutonde rw’indirimbo iijana zikunzwe mu Rwanda z’ukwezi kwa Werurwe /2025 .

Uru ni urutonde ruyobowe n’indirimbo ya Kwizera Jean Bosco wamenyekanye nka Juno kizigenza yise Shenge yatunganijwe mu buryo bw’amajwi na Element afatanije na Bob Pro naho mu buryo bw’amashusho itunganwa n’abarimo Gad na John Elarts ukomoka mu gihugu cy’u Burundi .

Come gimme love make I make you my lady
my Strong meditation erega ni wowe

Carry your life to me
Baby come my way
Ndi inshuti nya nshuti mpamagara
I’ll be on my way

Ntujye wicuza
Kuba warankunze darling
Sinzahinduka
Tuza nyumva ndakwifuza

Stay by my side
Shenge
Tuza nyumva ndakwifuza

Sinahinduka
Shenge
Tuza nyumva ndakwifuza

Ubabazwa n’ubusa
Ukarizwa n’ubusa
Humura ndagukunda n’impamo


Tu sais t’es ma favorite bébé t’enquête pas
Wanna hold you for life baby no other
Ese wowe Iyo umbonye don’t you feel some goosebumps
Cos I don’t wanna lie to my self lyou’re my baby

Love you love you love you daily
tu es mon médicament bebe
Niyo bampfuka amaso
Mpora nkubona t’es ma baby
Love you love you love you daily
My shawty

Stay by my side
Shenge
Tuza nyumva ndakwifuza

Sinahinduka
Shenge
Tuza nyumva ndakwifuza

Ubabazwa n’ubusa
Ukarizwa n’ubusa
Humura ndagukunda n’impamo

Bimwe mu byatumye iyi ndirimbo iyobora izindi kuri uru rutonde harimo kuba mu gihe cy’ukwezi imaze ishyizwe ahagaragara imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2 ku rubuga rwa Youtube , abarenga ibihumbi 50 bakoze ikizwi nka Stream ku rubuga rwa Spotify ndetse n’abarenga ibihumbi ijana na cumi na kimwe kuri AudioMack .

Iyi ndirimbo kandi yitwa shenge iri muzimaze gucurangwa kenshi ku mu radiyo ndetse n’amateleviziyo atandukanye akorera ku butaka bwa hano mu Rwanda .

Indirimbo ya Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie yafatanijemo n’umunya- Nigeria Joseph Akinwale Akinfenwa – Donus uzwi nka Joeboy yise Beauty on fire yaherukaga ku mwanya wa mbere niyo yaje ku mwanya wa kabiri w’uru rutonde .

Indirimbo zirimo iyitwa Tugendane yasohotse kuri albumu yiswe Full Moon y’umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali n’iyitwa Umutima ya Butera Knowless zakoze amateka yo kuza mu myanya icumi ya mbere mu byumweru bitarenze 3 zimaze zishyizwe ahagaragara .

Albumu zirimo Colorful ya Bruce Melody , Full Moon ya Bushali , Plenty love ya The Ben na Ntago anoga ya Zeo Trap ziri mu zagize ibihangano byazisohotseho byiganje muri uru rutonde rw’indirimbo ijana rutegurwa n’ishami ry’imyidagaduro ry’ikinyamakuru Daily Box rifatanije n’inzobere mu muziki nyarwanda zirimo abanyamakuru bakomeye hano mu Rwanda ndetse n’abavangamuziki .

Indirimbo yitwa Baby cyangwa se [ is it a Crime ] y’umunya – Nigeria witwa Divine Ikubor wamamaye nka Rema niyo ndirimbo y’umuhanzi mpuzamahanga yaje ku mwanya wo hafi kuri urutonde kuko yaje ku mwanya wa 19 .

Indirimbo yitwa Luther y’umuraperi w’imyaka 37 ukomoka muri leta zunze ubumwe z’Amerika witwa Kendrick Duckworth Lamar afatanije n’umuririmbyikazi witwa Solana Imani Rowe wamamaye nka SZA niyo yaherekeje izindi ndirimbo kuri uru rutonde rw’indirimbo ijana zikunzwe kurusha izindi .

Imwe mu mpamvu iyi ndirimbo imaze hafi amezi atatu igiye ahagaragara yaje kuri uru rutonde nuko iyi ndirimbo ikomeje kurebwa bidasanzwe ndetse no gukundwa birushije uko yari isanzwe nyuma yuko iri muri nyinshi Kendrick Lamar yaririmbiye mu gitaramo karundura ku isi kiba hagati mu mukino usoza shampiyona ya National Football League [ NFL ] muri leta zunze ubumwe z’Amerika cyabaye tariki ya Gashyantare 2025 , rero byatumye abantu hirya no hino ku isi bongera kujya kureba ibi bihangano birimo n’iyi ndirimbo yitwa Luther ikomeje gukundwa mu rw’imisozi igihumbi no muri Afurika muri rusange .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *