HomePolitics

M23 yahaye ubutumwa bukomeye abasize bakoze jenoside bakomeje kwihishahisha muri DRC

Umutwe wa M23 wahamagariye inyeshyamba ndetse n’ingabo z’amahanga zikiri kubarizwa mu burasirazuba bwa Kongo byumwihariko izasize zihekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wo mu 1994 kumanika amaboko bagasubira mu bihugu bakomokamo .

Ubuyobozi bw’ihuriro rya AFC / M23 bwatangarije ibi mu muhango wabereye ku mupaka wa Rubavu , aho M23 yahereje leta y’u Rwanda abarwanyi basaga 14 babarizwaga mu mutwe FDLR bafatiwe ku rugamba M23 yari ihanganyemo na FARDC ndetse aba barwanyi bose baherejwe u Rwanda bari bambaye impuzankano y’igisirikare cya Kongo .

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru , Balinda Oscar umwe mu bari bahagarariye uruhande rw’umutwe wa M23 yatangaje ko ingabo zose zibarizwa mu burasirazuba bwa Kongo zikwiye gushyira intwaro zabo hasi hanyuma zigasubira mu bihugu byazo .

Aho yagize ati : “Turabahamagarira gushyira ibirwanisho byabo hasi niba ntabyo bafite bakazamura amaboko nk’ikimenyetso cyo kwemera ko batsinzwe n’ingabo zacu hanyuma tukabafasha kugera mu bihugu byabo amahoro , Twe turi abakongomani barwanira uburenganzira bwabo ” . Balinda aganira na The New Times .

FDLR ni umutwe ugizwe n’abasize bahekuye u Rwanda muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baje kwifatanya n’ingabo za DRC mu guhangabanya umutekano w’u Rwanda ari byo umutwe wa M23 uri kurwana nabyo nkuko Hon . Uweziyamana Evode yabitangarije mu kiganiro n’igitangazamakuru cy’igihugu .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *