HomePolitics

Tshisekedi yahaye imbabazi imfungwa eshatu zitavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe

Ku munsi wejo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo Felix Tshisekedi yahaye imbabazi abanyepolitiki batatu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwe bari bafungiye muri gereza nkuru y’iki gihugu ya Makala .

Aba banyapolitiki barekuwe barimo Seth Kikuni , Mike Mukebayi ndetse na Denise Mukendi bari baratawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangisha ubuyobozi buriho abaturage ndetse n’ibindi bifatanye isano n’imyivumbagatanyo yakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yo muri 2018 .

Seth Kikuni uri mu barekuwe yari mu bahataniraga intebe y’umukuru w’igihugu mu matora ya Perezida yo mu mwaka wa 2018 no mu 2023 , gusa yaje gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2024 mu kwezi k’Ugushyingo ashinjwa gukangurira abaturage kwigumura ku butegetsi buriho ndetse no gukwirakwiza ibihuha .

Mike Mukebayi nawe ni utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho wungukiye mu mbabazi zatanzwe na perezida wa Kongo kimwe na Denise Mukendi nawe washinjwaga kuba inyuma y’ibiganiro byasebyaga Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bwe byakorerwaga ku mbuga nkoranyambaga .

Irekurwa ry’aba banyapolitiki batavuga rumwe n’ubuyobozi bwa Kinshasa ribaye nyuma y’igihe gito undi utaravugaga rumwe n’ubu butegetsi witwa Jean Marc Kabund arekuwe ku i tariki ya 22 Gashyantare .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *