HomePolitics

U Rwanda rwanenze inyifato n’uruhande rwafashwe na Suwede ku kibazo cya DRC

Ambasade y’u Rwanda muri Suwede yanenze uruhande n’inyifato ubuyobozi bw’iki gihugu bwahisemo kugaragaraza mu kibazo cy’umutekano muke ukomeje kubarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse no kureberera ubwicanyi buri gukorerwa abanyekongo bo mu bwoko bw’abatutsi .

Ibi byatangarijwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara Ku munsi wejo ku kane tariki ya 27 Gashyantare , aho Ambasade y’u Rwanda iherereye muri Suwede yasubizaga ubusabe bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Suwede yari yasabye ko bagira icyo bavuga ku ruhare rw’u Rwanda mu ntambara yo muri Kongo .

Ambasade y’u Rwanda yabanje gutangaza ko leta y’u Rwanda ruzakomeza gushyira mu bikorwa ingamba z’ubwirinzi mu bya gisirikare ku mipaka iruhuza na DRC mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu gihugu cy’abaturanyi ushobora kutotera abaturage barwo .

Iyi Ambasade kandi yanavuze ko u Rwanda rufite uburenganzira bw’ibanze bwo kurinda umutekano warwo ndetse ko rwubaha kandi rukanaha agaciro amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi [ Rwanda na Suwede ] ndetse kandi ko ruzi neza ko bafite uburenganzira bungana bwo kubaka amahoro arambye muri byo .

Ni no muri iri tangazo kandi iyi Ambasade yatangarijemo ko ibabajwe n’inyifato ya guverinoma ya Suwede ku kibazo cy’abanyeko b’abatutsi bakomeje kwicwa ndetse runanenga kuba Suwede yaramaze kwifatanya n’Ububiligi mu mujyo wo kwirengagiza gukemura ikibazo giherewe mu mizi ahubwo bagokomeza gushakira umuti mu kwegeka ikibazo ku Rwanda bijyana no kurufatira ibihano bitandukanye.

Iyi Ambasade yanasoje inibutsa ko imiryango mpuzamahanga byumihariko LONI ko yananiwe gukemura iki kibazo bagiturutse mu mizi kandi ko u Rwanda rwanababajwe no kuba LONI yaremeye ko FARDC ifatanya n’umutwe wa FADLR gusa ntigire ibihano ufatira leta ya Kinshasa .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *