Muhanga : Umugabo akurikiranyweho gusambanya umwana we bakanabyarana
Umugabo w’imyaka 52 utuye mu karere ka Kamonyi akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya we w’umukobwa ndetse baza no kubyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa .
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga bwatangaje ko bukurikiranye umugabo ufite imyaka 52 ukekwaho gukora icyaha cyo gusambanya umukobwa we w’imyaka 14 bakavaho bakanabyarana .
Uyu mugabo ukirikiranyweho gukora aya marorerwa atuye mu ntara y’Amajyepfo, mu karere ka Kamonyi , mu murenge wa Runda , mu kagari ka Gihara . Uyu mugabo bivugwa ko yagiye asambanya uyu mwana we inshuro nyinshi guhera ubwo yari afite imyaka 14 kugeza kuri 22 afite magingo aya .
Uyu mugabo ubwo yabaga ari kumusambanya ngo yahoraga amubwira ko atagomba kugira umuntu n’umwe abibwira ndetse naramuka abivuze yari buzamwice gusa uyu mukobwa nyuma yo kumarana uyu mutwaro wo ku mutima igihe kinini yaje kuwusangiza abaturanyi be ari nabo batanze amakuru yavuyemo itabwa ryo muri yombi .
Ubwo yari mu ibazwa ry’ibanze, uyu mugabo uregwa yemeye ko yasambanije umukobwa we gusa nanone yiregura avuga ko yahisemo kubana n’umwana we kubera ko abandi bagore bari baramunaniye .
Icyaha cyo gusambanya umwana uyu mugabo aregwa giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 14 y’itegeko no 059 /2023 ryo ku wa 04 /12 / 2023 rihindura itegeko no 68 / 2018 ryo ku wa 04 /12 /2023 rigena ibihano rusange .