HomePolitics

M23 yasabwe ikintu gikomeye n’umuyobozi w’ibikorwa by’umutekano bya LONI

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’Umuryango w’abibumbye bishinzwe kubungabunga amahoro ku isi , Jean Pierre Lacroix yahamagariye abagira uruhare mu guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Kongo kuzirikana kubuha ubusugire bwayo .

Ibi La Croix yabitangaje ku mu munsi wejo tariki ya 27 Gashyantare ubwo yageraga mu mujyi wa Kinshasa mu ruzinduko rw’akazi ari kugirira muri kiriya gihugu , La croix yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe wa DRC , Mme Judith Suminwa .

Abandi babonanye na La Croix barimo umwunganizi wa Mme . Suminwa , bwana Shabani Jacquemain , Minisitiri w’ingabo Guy Kabombo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mme . Therese Kayikwamba Wagner .

Ibi biganiro byibanze ahanini ku ngingo zirebana n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa Kongo ndetse naho ibikorwa bya dipolomasi n’inzira z’ibiganiro by’amahoro bigamije gucecekesha urusaku rw’intwaro muri kariya gace bigeze .

Amakuru dukesha ibinyamakuru byandikirwa muri kariya gace avuga ko uyu muyobozi ahanini azanywe no gutanga uburenganzira bwo gushyira mu bikorwa umwanzuro nimero 2773 ugena ibyo gushyira iherezo ku kubaho ku mutwe wa M23 .

Iyi nkuru uyakiriye gute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *