Tour de Rwanda : Mugisha Moise yashubije abamugayaga guhagarara ku bushake mu irushanwa
Mugisha Moise yashubije abamugayaga ku mbuga nkoranyambaga kuba yarahagaze agasuhuza umuryango we ubwo yari mu isiganwa rya Tour De Rwanda 2025 kubera ko umuryango we awufata nk’ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe kandi ko ibyo yakoze bidahabanye n’amabwiriza agenda umukino .
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru , Mugisha Moise yavuze ko kuba yarahagaze agasuhuza umuryango we ubwo yari mu isiganwa rya Tour de Rwanda yabikoze abizi nk’umunyamwuga ndetse ko yari abizi ko ari bwongere akagaruka agashyikira abandi bakinnyi bari mu gikundi rusange.
Mugisha Moise ubwo yageraga mu gace atuye ka Busogo yahagaze abanza gusuhuza umugore we ndetse n’abana be babiri b’impanga bari baje kumushyigikira .
Moise kandi yanibukije abamugayaga ku gikorwa yakoze ko umuryango we ari ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe , muri aka gace kakinwaga ku munsi wejo kasorejwe mu karere ka Rubavu umunya – Australia witwa Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yongeye kukegukana .
Brady yegukanye aka gace kerekezaga i Rubavu kava i Musanze kareshyaga n’ibilometero 121.3 nyuma yuko ku munsi wejo atsinze mugenzi we bakinana mu ikipe imwe muri etape ya Kigali – Musanze .