HomePolitics

Nduhungirehe yasabye LONI guhagarika ubwicanyi bukorerwa abatutsi muri DRC

Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’u Rwanda Amb . Olivier Nduhungirehe yahamagariye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe kubahiriza uburenganzira bwa muntu guhaguruka bakarwanya ikwirakwira ry’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’ubwicanyi bukorerwa abatutsi bukomeje gufata indi ntera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .

Aya magambo Amb .Nduhungirehe yayatangarije mu nama ya 58 y’akanama k’umuryango w’abibumbye kita ku burenganzira bwa muntu yabaye tariki ya 26 Gashyantare mu mujyi wa Geneva mu gihugu cy’Ubusuwisi .

Avuga ku by’ihohoterwa rikomeje gukorerwa abo mu bwoko bw’abatutsi ndetse n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda mu burasirazuba bwa Kongo , Nduhungire yavuze ko mu minsi ishize ingabo za leta ya DRC zagabye ibitero by’indege ku baturage ba Banyamurenge mu ntara ya Kivu y’epfo .

Aho yagize ati : ” abaturage bakomeje kwibasirwa bazira uko basa , ururimi bavuga ndetse nuko baremwe ndetse ibi bibutsa amahano yagaragaye mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .

“Mu burasirazuba bwa Kongo imvugo zihembera urwango , gutotezwa , gusebanya ndetse n’ibikorwa byo kwangiza ibikorwa by’abatutsi bikomeje guhabwa intebe ari nayo mpamvu nsaba umuryango w’abibumbye gukora ibishoboka byose mu kagira icyo mubikoraho . “

Uyu mukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yanongeyeho ko imvugo z’inzangano ndetse n’ihohoterwa zibasira abaturage b’abatutsi bo muri Kongo ari ibintu bisa nk’ibimaze kumenyerwa .

Nduhungirehe yanongeye gushinja leta ya Kinshasa gukora ibyaha birimo ibyibasiye inyokomuntu ndetse anatanga n’ingero zaho byagiye bibera nko mu ntara ya Kivu y’Epfo , aho abaturage b’abatutsi ba banyamulenge bari mu duce twa Minembwe bateweho ibisasu na FARDC bagapfa ku bwinshi ndetse ko abandi bakomeje gutotezwa mu tundi duce turimo nka Uvira .

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *