Muhanga : Umugabo yemeye ko yishe umugore we amuziza kutamuha agaciro akwiye
Ubushinjacyaha bukuru bwatangaje ko umugabo w’imyaka 56 wo mu karere ka Muhanga ukurikiranyweho icyaha cyo kwica umugore we amukubise isuka yemeye ko yakoze iki cyaha ndetse avuga ko icyabimuteye ari impamvu zuko atari akimuha agaciro agomba nk’umugabo mu rugo .
Uyu mugabo w’imyaka isaga 56 akurikiranyweho icyaha cyo kwivugana umufasha we wari ufite imyaka 50 babanaga mu buryo butemewe n’amategeko kuko nta sezerano bagiranaga amukubise isuka mu mutwe .
Uyu mugabo yakoze iki cyaha tariki ya 19 Gashyantare uyu mwaka agikorera mu karere ka Kamonyi , umurenge wa Runda ,Akagari ka Ruyenzi mu mudugudu wa Ruganzi mu ntara y’amajyepfo .
Amakuru avuga ko uyu mugabo ubwo yari mu nzira ari kumwe n’umugore we bavuye mu kabiri bashyamiranye bararwana hanyuma uyu mugabo ahita yaka umugore we isuka yari afite amukubita igifunga cyayo ahita yitaba imana .
Ubwo yari mu ibazwa n’Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga , uyu mugabo yatangaje ko yamukubise isuka inshuro nyinshi kugeza amwishe amuziza ko atakimwubaha ndetse ko nta na gaciro akimuha nk’umugabo mu rugo .
Uyu mugabo akurikiranyweho icyaha giteganywa n’ingingo y’107 y’itegeko no 68 /2018 ryo ku wa 30 /08 /2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nkuko ryavuguruwe kugeza ubu aho naramuka ahamwe n’iki cyaha azahita ahabwa igifungu cya burundu .