UN yashinje M23 ubwicanyi n’ubusahuzi muri Goma
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu mujyi wa Goma ndetse n’utundi duce tuwukikije twamaze kwigarurirwa n’umutwe wa M23 leta ya Kongo yo ivuga ko uterwa inkunga n’u Rwanda .
Muri raporo iri shami ryashyize ahagaragara tariki ya 25 Gashyantare 2025 , yerekana ko umuryango w’abibumbye muri rusange utejwe inkeke n’ibikorwa by’umutekano muke birimo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi bukomeje kugaragara muri uyu mujyi byumwihariko gushimuta , ubujura buciye icyuho ndetse no kwica abasivili kuva uyu mujyi wafatwa na M23 .
Uyu muryango wanashimangiye ko ibinyabiziga by’abaturage byifashishijwe n’umutwe wa M23 mu gusubiza ibintu ku murongo ubwo bageraga muri uyu mujyi bitegeze bisubizwa ba nyirabyo kugeza ubu ndetse kandi ko ibi bikorwa bikomeje guteza ubwoba mu baturage .
Muri iyi raporo kandi yemeza ko uyu mutwe wa M23 utajya wita mu gutanga serivisi z’ubuzima ku baturage nkuko bikwiye ndetse byavuyemo ko abantu benshi bakomeje kwitaba imana kubera kwandura indwara ya kolera iterwa no kunywa amazi yanduye .
Raporo yakozwe n’itsinda ry’abaganga batagira umupaka yemeje ko amavuriro asaga 34 muri 47 abarizwa muri Kivu ya ruguru yafunze imiryango kubera ihohoterwa rikorwa n’uyu mutwe wa M23 aho uba ukeka ko muri abo baganga haba harimo uwaba ufitanye isano n’ingabo watsinsuye za FARDC .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?