Tour de Rwanda : Gutwara Etape bikomeje kuba inzozi ku banyarwanda
Mu kanya gashize , umunya – Australia witwa Brady Gilmore ukinira ikipe ya Israel Premier Tech yongeye kwegukana agace ka gatatu ka Tour de Rwanda kamaze gusorezwa mu karere ka Rubavu .
Brady yegukanye aka gace kerekezaga i Rubavu kava i Musanze kareshyaga n’ibilometero 121.3 nyuma yuko ku munsi wejo atsinze mugenzi we bakinana mu ikipe imwe muri etape ya Kigali – Musanze .
Aka ni agace karanzwe n’udushya dutandukanye byumwihariko ku bakinnyi b’u Rwanda nkaho uwitwa Mugisha Moise ubwo yageraga mu gace atuye ka Busogo yahagaze abanza gusuhuza umugore we ndetse n’abana be babiri b’impanga bari baje kumushyigikira .
Munyaneza Didier wa Team Rwanda , Tuyizere Etienne wa Java – InovoTech , Zerbay ukomoka muri Eriteria na Niyonkuru Samuel bageze ku Mukamira basize igikundi iminota ine n’amasegonda 30 .
Mike Uwiduhaye ukinira Team Rwanda na Lorot wa Team Amani bombi bashatse kugenda ngo bakurikire bagenze babo bagera kuri bane ariko igikundi rusange cyizwi nka Piloto gihita cyibagarura .
Bamwe mu banyeshuri biga ku rugunge rw’amashuri rwa Jenda bari bakubise buzuye mu mihanda bategereje amagara yari buhanyure muri kano gace ka gatatu muri etape ya gatatu .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?