Igihugu cya Luxembourg cyatumye hashyirwaho igihe cy’inyongera mu ifatwa ry’Umwanzuro w’Uko umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Iburayi ugomba gufatira u Rwanda ibindi bihano bikomeye kubera uruhare n’ubufasha rugenera umutwe wa M23 ukomeje guhungabanya umutekano mu Burasirazuba bwa Kongo , nubwo u Rwanda rudahwema guhakana ibyo birego.
Ibihano byitezwe ko bigomba kongera gufatirwa u Rwanda biri kumeza ndetse byanamaze kwemezwa n’impande zose usibye Luxembourg yatangaje ko igiye kubyigaho igatanga igisubizo vuba , ibi birimo gufatira ibihano abayobozi 9 b’u Rwanda mu nzego nkuru z’igihugu no guhagarika inkunga ingana na miliyoni 20 z’amayero umuryango w’ubumwe bw’iburayi wajyaga ujyenera ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bugamije kugarura umutekano mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique .
Ibi bihano byagombye kuba byanamaze no gufatwa usibye ko bitunguranye Bwana Xavier Bettel usanzwe ari Minisitiri w’ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg yitambitse mu ishyirwa mu bikorwa ry’iki cyemezo aho yemeje ko we n’igihugu ahagarariye bagiye kugenda bakabyigaho ndetse bakanabanza gusesengura ibizaba byavuye mu biganiro by’i Harere biteganijwe mu minsi itatu iri imbere .
Aho yagize ati : ” Muri iki cyumweru , muri murwa mukuru Harare muri Zimbambwe hateganijwe inama y’abaminsitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu b’Afurika yose ndetekereza ko bitaba ari igihe cyiza cyo gufatira u Rwanda ibihano mbere y’iyi nama iterana kuko ntituzi ibizayivugirwamo n’imyanzuro izafatirwamo gusa nemera ko niba u Rwanda rukomeje gutsimbarara ku ruhande rwarwo muri DRC nta kabuza ibihano bizarufatirwa . “
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Euro News, Erik Kennes usanzwe ari umuhanga ndetse akaba n’umushakashatsi mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga mu kigo cyitwa Royal Institute for International relations yavuze ko atazi impamvu Luxembourg iri kurengera u Rwanda gusa ashinga agati ku bufatanye buri hagati ya leta z’ibi bihugu byombi bugamije kugira umujyi wa Kigali w’ubucuruzi ku isi .
Mu mwaka wa 2021 , Igihugu cya Luxembourg cyasinyanye amasezerano n’u Rwanda agena ubufatanye mu gushyigikira iyubakwa ry’ikigega cy’imari mpuzamahanga mu mujyi wa Kigali .