FootballHomeSports

Kepiteni wa Rayon Sports Muhire Kevin yatangaje igihe azatangirira imyitozo

Umukinnyi ukina mu kibuga hagati yataka akaba na kapeteni w’ikipe ya Rayon Sports, yemeje ko mu Cyumweru gitaha aribwo azatangira imyitozo nyuma y’ikibazo cy’imvune yagize.

Uyu musore yagiriye ikibazo cy’imvune [Hamstring injury] ku mukino ikipe ya Rayon Sports yatsinzemo ikipe ya Kiyovu Sports ibitego bibiri kuri kimwe(2-1), gusa umutoza yahisemo kumukoresha ku mukino wa Rutsiro w’Igikombe cy’Amahoro.

Nyuma yaho ntiyasubiye mu kibuga ndetse ntiyakoze imyitozo yo kwitegura umukino w’Amagaju , bananganyije kuri sitade mpuzamahanga ya Huye ku wa Gatandatu wa tariki 22 Gashyantare 2025.

Muhire Kevin yagize Ati “Dutegura umukino wo kwishyura wa Rutsiro FC sinagombaga gukina, kuko nari maze iminsi itatu cg ine ntakora imyitozo , gusa bibangombwa ko umutoza ashyiraho imbaraga ko nkina ndavuga ngo reka ngemo nkore ibishoboka n’ibigendaneza ndakomeza nibyanga ndavamo, biranga.”

Kapiteni wa Rayon Sports kandi yemeza ko iyo ataza gukina umukino wa Rutsiro aba ari kugaruka gusa akavuga ko mu Cyumweru gitaha agomba kuba yatangiye gukora imyitozo yo kuruhande yitegura kugaruka mu kibuga.

Rayon Sports ifite ibibazo bitoroshye mu ikipe bijyanye n’imvune, aho kuri ubu abakinnyi badahari kubera imvune ari Bane kandi bose bakaba ari abakinnyi b’ingenzi:

1.Muhire Kivin(Kapiteni)- Hamstring injury , yagize imvune ku mukino wa Kiyovu Sports ahagarara gukina ku mukino wa Rutsiro FC

2.Youssou Diagne-Hamstring injury, yagize imvune ku mukino w’Amagaju

3.Ngagne Fall- ligaments croisés, yagize imvune ku mukino w’Amagaju

4.Souleymane Daffe-Knock, yagize iyi knock ku mukino w’Amagaju

IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *