Munyenyezi Beatrice ushinjwa ibyaha bya Jenoside yahakanye ibyo kuba yarigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1994
Urugereko rwihariye rw’urukiko rukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka ruherereye mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo rwakomeje kumva ishingiro ry’ubujurire bwa Beatrice Munyenyezi wajuririye igifungo cya burundu yakatiwe nyuma yo guhamwa n’icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 .
Abashinjaga Munyenyezi batangaje ko uyu mugore yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mbere ya jenoside nubwo we abihakana yivuye inyuma ndetse akavuga ko aba batangabuhamya bamushinja batamuzi neza kuko we yigaga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cyitwaga CEFOTEC cyari giherereye mu mujyi wa Butare .
Gusa kurundi ruhande uwari uhagaririye ubushinjacyaha yavuze ko abatangabuhamya bavuga ibi bamuzi neza ahubwo bijyanye nuko batigeze biga ari byabagoye kumenya ikiciro cy’amashuri yari agezemo gusa anahamiriza urukiko ko agiye gukora ubushakashatsi bwimbitse bugamije kureba niba koko Munyenyezi yarize mu cyahoze ari CEFOTEC ubu rikaba ari ishuri ryitwa Groupe Scolaire des Parents .
Uyu mushinjacyaha yanasabye ubucamanza kwita ku ngingo yuko yaba uregwa ndetse n’abamushinja bahuriraho ko Munyenyezi yize kandi akiga mu mujyi wa Butare .
Munyenyezi ni umugore wa Ntahobari Shaloom uyu wari umuhungu w’uwahoze ari Minisitiri w’Umuryango mbere no mu gihe cya jenoside, Mme Nyiramasuhuko Pauline ufungiye i Arusha muri Tanzaniya nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo gufata ku ngufu n’ibya Jenoside .
Mu mwaka wa 2021 , Nibwo Beatrice Munyenyezi yagejejwe mu Rwanda yoherejwe n’Amerika ndetse muri 2024 akatirwa igifungu cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha biirimo ubwicanyi no gufata abagore n’abana b’abakobwa ku ngufu mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wo mu 1994 .
Iyi nkuru uyakiriye ute ?