Umutoza wa Chelsea yibasiye umuzamu we Filip Jorgensen ndetse amubwira n’igishobora gukurikiraho
Umutoza w’ikipe ya Chelse, Enzo Maresca yatangaje ko azakura mu izamu umuzamu ari gukoresha muri iyi minsi Filip Jorgensen, nakomeza gukina nk’uko ari gukina, kuko bitajyanye nuko abishaka
Ibi uyu mutoza W’Umutaliyani yabigarutseho ubwo yari amaze kwitwara neza ku munsi wa 27 wa Shampiyona y’Igihugu y’Abongereza atsinda ikipe ya Southampton F.C ubu iri gufunga urutonde muri Shampiyona.
Muri uyu mukino ikipe ya Chelsea yabashije kubona ibitego Bine mu izamu rya Southampton, ibitego byatsinzwe na Christopher Nkunku, Pedro Neto, Levi Colwill, ndetse na Marc Cucurella.
Uyu mutoza ikipe ya Chelse yavanye mu ikipe ya Leicester City F.C, akina umukino wo guhererekanya ariko nanone agashyiramo umuvuduko ageze mu kibuga cy’ikipe bahanganye, ibi bikajyana no kwagura ikibuga igihe bafite umupira aribyo byitwa ‘Maximum Width’.
Uyu mutoza rero agashinja umuzamu Filip Jorgensen gukina imipira miremire aho gukinana na bagenzi be , ngo bubake bahererekanya bahereye inyuma, ibyo uyu mutoza yemeza ko nabikomeza azamukura mu izamu.
Uyu Musuwisi Filip Jorgensen aherutse kujya mu izamu rya Chelsea kubera kwitwara nabi kwa Robert Sánchez, nubwo Enzo Maresca yavugaga ko igihe icyari cyo cyose yarisubiramo.
Kuri ubu bya gateganyo , ikipe ya Chelsea iri ku mwanya wa Kane n’amanota 46 , gusa igihe Manchester City yatsinda umukino wayo bafitanye na Tottenham Hotspur F.C yahita ifata umwanya wa Kane ndetse na Newcastle United F.C iramutse itsinze umukino wa Liverpool nayo yaca kuri Chelsea.
IYI NKURU UYAKIRIYE UTE?