Ingamba z’ibihano ntacyo zimarira DRC : u Rwanda ku bihano rwafatiwe
Guverinoma y’u Rwanda imaze gutangaza ko ibabajwe n’uruhande Ubwongereza bwahisemo gufata mu kibazo cy’umutekano muke ukomeje kurangwa mu burasirazuba bwa DRC nyuma yuko iki gihugu cy’igihangange gifatiye u Rwanda ibihano bikomeye birimo kuruhagarikira inkunga .
Mu itangazo ryashizwe ahagaragara na leta y’u Rwanda ryaje rikurikira itangazwa ry’ibi bihano ku Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 25 Gashyantare 2025 ahanini ryavugaga ku uburyo byabyakiriwemo , U Rwanda rwatangaje ko bibaje kubona igihugu gikomeye ku isi nk ‘Ubwongereza gihitamo guhagarara mu ruhande rw’ikinyoma ndetse cyikanafata ibihano cyibwira ko ari cyo gisubizo cy’ikibazo .
Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane rigira riti : ” Ntibifite ishingiro kumva ko u Rwanda rwagira icyo rugurana umutekano warwo n’abanyarwanda . Ingamba z’ibihano ntacyo zimarira DRC , yewe nti cyo zamara mu kugera ku muti urambye wa politiki w’ibibazo biri mu burasirazuba bwa DRC “
Ubwami bw’Ubwongereza bwatangaje ko bwamaze gufatira ibihano u Rwanda birimo guhagarika inkunga zose bwatangaga kubera gufasha umutwe wa M23 ukomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
Mu itangazo bwashyize ahagaragara mu ijoro rya tariki ya 25 / Gashyantare /2025 , Ubwongereza bwatangaje ibi bihano bwafatiye u Rwanda birimo guhagarika inkunga zigenewe gufasha abatishoboye , guhagarika kwitabira ibirori byose byategurwaga n’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ndetse no kuvanaho ubundi bufasha bwatangwaga bugamije guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga ku ruhande rw’u Rwanda .
Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza [ Common Wealth ] byo byanongeyeho ko ibi bihano bitarangiriye aha ahubwo ko bizakomeza gukazwa mu gihe u Rwanda rudahagaritse ubufasha ruha umutwe wa M23 .
Ibindi bihano bishobora kuzafatirwa u Rwanda birimo guhagarika ubufasha mu bya gisirikare byumwihariko gutanga imyitozo ku ngabo z’u Rwanda ndetse no guhagarika kohereza ibicuruzwa byo mu Rwanda ku masoko yo mu bwami bw’Ubwongereza .
Kuva intambara ihanganishijemo umutwe wa M23 na FARDC mu mpera za Mutarama nibwo bwa mbere Ubwongereza bufatiye ibihano u Rwanda byumwihariko guhagarika inkunga ku batishoboye .
Ku ruhande rw’u Rwanda , Perezida Kagame yakunze kumvikana atangaza ko nta atazigera aterwa igitutu cyangwa agafata imyanzuro idakwiye kubera ibihano mpuzamahanga yafatirwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi .