U Bwongereza bwahagaritse inkunga bwahaga u Rwanda kubera gufasha M23
Ubwami bw’Ubwongereza bwatangaje ko bwamaze gufatira ibihano u Rwanda birimo guhagarika inkunga zose bwatangaga kubera gufasha umutwe wa M23 ukomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo .
Mu itangazo bwashyize ahagaragara mu ijoro rya tariki ya 25 / Gashyantare /2025 , Ubwongereza bwatangaje ibi bihano bwafatiye u Rwanda birimo guhagarika inkunga zigenewe gufasha abatishoboye , guhagarika kwitabira ibirori byose byategurwaga n’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ndetse no kuvanaho ubundi bufasha bwatangwaga bugamije guteza imbere ubucuruzi mpuzamahanga ku ruhande rw’u Rwanda .
Ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza [ Common Wealth ] byo byanongeyeho ko ibi bihano bitarangiriye aha ahubwo ko bizakomeza gukazwa mu gihe u Rwanda rudahagaritse ubufasha ruha umutwe wa M23 .
Ibindi bihano bishobora kuzafatirwa u Rwanda birimo guhagarika ubufasha mu bya gisirikare byumwihariko gutanga imyitozo ku ngabo z’u Rwanda ndetse no guhagarika kohereza ibicuruzwa byo mu Rwanda ku masoko yo mu bwami bw’Ubwongereza .
Kuva intambara ihanganishijemo umutwe wa M23 na FARDC mu mpera za Mutarama nibwo bwa mbere Ubwongereza bufatiye ibihano u Rwanda byumwihariko guhagarika inkunga ku batishoboye .
Ku ruhande rw’u Rwanda , Perezida Kagame yakunze kumvikana atangaza ko nta atazigera aterwa igitutu cyangwa agafata imyanzuro idakwiye kubera ibihano mpuzamahanga yafatirwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi .