FootballHomeSports

LA LIGA : Hansi Flick wa Barcelona yageneye ubutumwa bukomeye abasifuzi

Umutoza Hansi Flick, w’ikipe ya Barcelona, yahamagariye abasifuzi gukora iyo bwabaga maze bakarinda abakinnyi bakomeye nyuma y’imvune y’ikirenge umukinnyi we Lamine Yamal, yagize ubwo bakinaga n’ikipe ya Las Palmas, mu mpera z’icyumweru gishize.

Yamal, yagaragaje ifoto y’ikirenge cye cyari cyuzuye amaraso mu isogisi, maze yandika amagambo hasi agira ati,”nkiri si ikosa!”

Lamine Yamal arimo ataka nyuma yo gukorerwa ikosa . Ivomo . Getty Images .

Nubwo uyu musore w’imyaka 17, ntagihambaye yabaye cyamubuza gukina, ndetse biranashoboka cyane ko yagaragara ku mukino wa 1/2 cya Copa del Rey, ikipe ye ifitanye na Atletico Madrid, mu ijoro ryo ku wa kabiri.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru umutoza Hansi Flick, yumvikana ahumuriza abafana b’ikipe ya Barcelona, aho yababwiraga ko ntakabuza umukinnyi Lamine Yamal, ashobora gukina kuri uyu wa kabiri, ndetse aza no kumvikana asaba abareberera umupira mu gihugu cya Esipanye, kuba bazajya bahana amakosa akomeye aba yagiye akorerwa bamwe mu bakinnyi bakomeye nkana.

Flick yagize ati: ” Yego ntitwavuga ngo Lamine Yamal, niwe ugomba kurindwa wenyine gusa, bigomba gukorwa no ku bandi. Akenshi iyo amakosa abaye menshi nta makarita y’umuhondo ari gutangwa bituma amakosa akomeye agenda yisubiramo inshuro nyishi.

” Tugomba kubarinda. Nkeka ko ari cyo kintu cyumvikana cyo gukora. Ntibibe kuri bamwe gusa ahubwo bigakorwa kuri bose. Aha mu gihugu cya Esipanye, niho hantu hakigaragara abakinnyi bacenga barebana n’uwo bahanganye umwe ku wundi, mu gukomeza gushyigikira abakinnyi nkabo rero nkeka ko twakaza uburinzi kuri bo.”

Ibi kandi bije nyuma y’igihe gito humvikanye amagambo yatangajwe na Lamine Yamal, aho yumvikana avuga ko akazi k’ubusifuzi kagoye cyane ibintu adahurizaho na benshi, bo bavuga ko ahubwo hari politiki yo guhangana n’amakipe ya Real Madrid, Barcelona na Atletico Madrid.

Ibi kandi bije nyuma y’igihe gito humvikanye amagambo yatangajwe na Lamine Yamal, aho yumvikana avuga ko akazi k’ubusifuzi kagoye cyane ibintu adahurizaho na benshi, bo bavuga ko ahubwo hari politiki yo guhangana n’amakipe ya Real Madrid, Barcelona na Atletico Madrid.

Amashusho y’umukino Barcelona yatsinzemo ikipe ya Las Palmas ibitego 2 -0 .

Yamal, yagize ati: ” Hari ibintu biba bigaragara ndetse nta na byinshi byo kubivugaho, gusa iyo urebye nyuma usanga akazi ko gusifura ari akazi gakomeye, nyuma iyo uhamagaje ikipe imwe usanga indi iri kuburana. Iyo hatagize uburana, indi kipe itari no mu zakinnye izahita iburana. Ni akazi gakomeye cyane.”

” Nkeka ko atari ngombwa kuba twajya duhora tuburana (Barcelona, Real Madrid na Atletico Madrid). Nkeka ko abasifuzi baba bakoze ibyo basabwa. Nta byinshi bijya bivugwa ku mikino y’amakipe mato nka Alaves, Leganes n’izindi. Kandi izo bita nto nizo ziberamo ibintu bidasanzwe. Gusa abasifuzi bakora uko bashoboye. Ni akazi gakomeye cyane kuko buri umwe aba ashaka kuburana. Kuri twe turishimye nta kibazo.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *