FootballHomeSports

Mohamed Salah yaciye uduhigo dutandatu harimo n’agafitwe na Messi

Uduhigo dukomeje kwisukiranya ndetse ari nako dukomeza gukurikirana rutahizamu ukomoka mu Misiri, Mohamed Salah, nyuma y’uko yaraye yesheje dutandatu twose mu mukino ikipe ye ya Liverpool, yatsinzemo Manchester city iyisanze kunkibuga cyayo.

Salah, niwe watsinze igitego gifungura umukino mu ntsinzi y’ibitego bibiri ikipe ye yabonye, ndetse aza no kugira uruhare rukomeye mu gutsindwa kw’igitego cya kabiri ibyahise bimufasha gukuraho agahigo nubundi yarasanganywe ko kugira ibitego 25, n’imipira 16, yavuyemo ibitego, ibintu yabashije gukora mu mikino 27 ya shampiyona.

Uyu mugabo w’imyaka 32, yaciye agahigo ku kugira uruhare mu bitego 40, mu myaka y’imikino ibiri itandukanye ya shampiyona y’Abongereza, aho yabashije kugira uruhare mu bitego 42, birimo ibitego 32, n’imipira 10 yavuyemo ibitego mu mwaka we wa mbere ageze muri Liverpool, 2017/2018. Uyu kandi ni nawe mukinnyi wambere ubashije gutsinda ibitego 25, agatanga n’imipira 10, yavuyemo ibindi mu mwaka umwe w’imikino muri shampiyona y’Abongereza.

Kongera gutanga imipira 15, yavuyemo ibitego nako ni agahigo yesheje mu ikipe ya Liverpool, dore ko uwari warabashije kubigerageza ari Steve Mcmanaman, we watanze imipira 15, mu mwaka w’imikino wa 1995/1996.

Nyuma yo gutsinda igitego ndetse agatanga n’umupira wavuyeno ikindi, Mohamed Salah, yahise aba umukinnyi wa mbere ubashije gutsinda agatanga n’umupira uvamo igitego mu mikino 11, itandukanye mu mwaka umwe w’imikino ya shampiyona y’Abongereza, akaba yahise ahuza neza n’ibyo kizigenza Messi, yakoze muri (Laliga), umwaka w’imikino wa 2014/2015.

Uyu mugabo kandi niwe mukinnyi wenyine washoboye gutsindira ikipe ye, ndetse agatanga n’umupira uvamo igitego mu mikino yombi yamuhuje n’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka wabanje.

Muri make turebeye hamwe urugendo rwa Mohamed Salah, twabibutsa ko ari we mukinnyi wa mbere ubashije kugira uruhare mu bitego 50, byose muri shampiyona eshanu zikomeye ku mugabane w’Uburayi, aho amaze gutsinda inshuro 30, ndetse agatanga n’imipira 21, yavuyemo ibitego.

Mu magambo ashimagiza yatangajwe na Andrew Robertson, usanzwe akinana na Mo Salah, yagize ati:

” navuga ko ari mu yindi si ubu aka kanya, kuko ari gukora iyo bwabaga ngo abone intsinzi, twese turishimye kandi twishimiye no kumugira hano mu ikipe.”

” Sinaba ndengereye ndamutse muvuzeho byinshi, kuko ntasanzwe nabusa, haba mu mipira y’imiterekano, haba mu gutsinda, yewe ni byinshi. Yego buri umwe yari afite inshingano n’intumbero zo gutsinda gusa Mo Salah, yadufashije maze atubera intumwa nziza.

” Mu kibuga ho, navuga ko Mo Salah, yakoze cyane ndetse navuga ko we na Lucho [Diaz] bakoze cyane muri uyu mukino ndetse bikaba ari nabyo byadufashije kutinjizwa igitego.”

Iyi nkuru uyakiriye ute ?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *